Abitabiriye amatora y’abahagarariye abagore mu nteko Ishinga amategeko, baributsa abo batumye kubahagararira mu nteko ishinga amategeko, kutajya kuba i Kigali gusa ahubwo bazajya bagaruka inyuma kureba ababahaye ayo mahirwe bakaganira ku bibazo bibugarije bagashakira ibisubizo hamwe.
Bamwe mu bari bagize Inteko itora bo mu karere ka Rulindo, Umurenge wa Tumba, baganiriye n’Ikinyamakuru Panorama, bavuga ko umudepite uzatsinda amatora akwiye gufata igihe, akagaruka kuganira n’abamutumye kugira ngo bashungure ibibazo biri muri ako gace bafatanye kubishakira icyerekezo, ibishoboka bishakirwe ibisubizo.
Geferege Faustin ni umwe mu bagize Njyanama y’Umurenge wa Tumba. Avuga ko gutora abagore kujya mu nzego zifata ibyemezo by’umwihariko Inteko Ishinga Amategeko nta kibazo kirimo. Avuga ko abagiye mu nteko hari ibyo bakwiye kwibandaho.
Agira ati “Birasaba ko bagaruka bakegera ababatumye bakabajijura kugira ngo bamenye uburenganzira bwabo. Bakwiye gushyira ingufu mu kujijura abagore ku mategeko abarengera, ariko kandi bakabumvisha ko uburenganzira atari ukwigaranzura abagabo. Ariko kandi bakumvisha n’abagabo ko iterambere ry’umugore ari iterambere ry’umuryango.”
Uwizeyemariya Anathalie atuye mu murenge wa Tumba, avuga ko abagore biteje imbere bakwiye kuba abafashamyumvire ba bagenzi babo kugira ngo nabo batere imbere. Avuga ko mu matora ataha na we aziyamamaza kuko yumva abifitiye ubushobozi kandi ashaka kuzaba ijwi rya bagenzi be.
Umulisa Viviane atuye mu kagari ka Barari akaba ari muri njyanama y’Umurenge wa Tumba anyuze muri 30 ijana ry’abagore bari mu nzego z’ibanze. Avuga ko ijwi ry’umugore wageze mu nteko ishinga amategeko rikwiye kumvikana cyane.
Agira ati “Abagore twatoye baduhagarariye ntitubatumye kujya kwicara mu nteko ahubwo nibavuge ijwi ryabo ryumvikane. Bavugire abaturage badafite umuriro w’amashanyarazi kandi bagaruke tuganire ku bibazo byugarije umuryango nyarwanda. Ikindi kibazo gikomeye bakwiye kuganiraho n’abaturage ni ikijyanye no kuringaniza imbyaro kuko umugore ubyaye abana benshi adindira mu iterambere.”
Urayeneza Claudine, ni umwarimukazi akaba no muri njyanama y’Umurenge wa Tumba. Avuga ko abagore bagiye mu nteko ishinga amategeko bakwiye kugaruka bakaganira n’ababatumye, bakabumva, ibibazo bafite ibishoboka bagafatanya kubishakira ibisubizo, ibidakunze ako kanya bakabikorera ubuvugizi.
Agira ati “Dufite abagore bakunda guhinga, turifuza ko hakorwa ubuvugizi tugakora imishinga ibyara inyungu ariko kandi bakagira uruhare mu kudufasha kubona amasoko. Turifuza ko bakwiye gufasha abana b’abakobwa bagatangira gutozwa bakiri bato imirimo izabateza imbere aho gukura bakora ibaheza mu rugo…”
Rene Anthere Rwanyange

Geferege Faustin ni umwe mu bagize Njyanama y’Umurenge wa Tumba (Ifoto/Rene Anthere)

Urayeneza Claudine, ni umwarimukazi akaba no muri njyanama y’Umurenge wa Tumba (Ifoto/Rene Anthere)
