Ikoreshwa ry’ikoranabuhanga n’ibikoresho bigezweho mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Wolfram mu birombe bya Nyakabingo biherereye mu Karere ka Rulindo, ryahinduye ubuzima bw’ababikoramo. Iki kirombe ni cyo gikungahaye ku bwoko bw’aya mabuye y’agaciro muri Afurika.
Mu 1930 ni bwo mu misozi miremire ya Shyorongi, Nyakabingo, havumbuwe amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Wolfram. Ahandi hacukurwa Wolfram ni mu birombe bya Gifurwe, Umurenge wa Rusarabuge mu karere ka Burera, Mukarange na Rwinkwavu mu karere ka Kayonza, Kigali mu karere ka Nyarugenge na Bugarama mu karere ka Rusizi.
Umuyobozi Mukuru wa Nyakabingo Mine, Uwiringiyimana Justin, aganira na RBA dukesha iyi nkuru, yasobanuye amateka y’ubucukuzi bwa Wolfram n’uko bwagiye bwaguka. Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere, tariki ya 3 Werurwe 2025, ubwo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB) rwatemberezaga abantu batandukanye ibirombe by’amabuye y’agaciro bya Nyakabingo.
Mine ya Nyakabingo iri ku isonga nk’iyoboye izindi ku Mugabane wa Afurika ikungahaye kuri Wolfram. Aya mabuye atunganywamo ibyuma bizwi nka tungsten byifashishwa mu bwubatsi, indege, ibifaru n’ibindi bikoresho bikenera ibyuma bikomeye.
Uwiringiyimana Justin yavuze ko mu gihe cy’ubukoloni ari bwo abaturage batangiye gutoragura wolfram bakajya kuyigurisha. Agira ati “Icyo gihe mine yatangiye itanga umusaruro ungana na toni 10 na 20 z’amabuye y’agaciro ya Wolfram.’’
Mine ya Nyakabingo igenzurwa na Sosiyete y’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro ya Trinity Metals.
Iterambere ry’ubucukuzi bwa Wolfram kuri Site ya Nyakabingo, ryatewe n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ndetse no kongera ibikoresho bigezweho byasimbiye ubucukuzi gakondo.
Nyakabingo Mine ikoresha abakozi basaga 1800, aho umukozi ashobora guhembwa miliyoni zisaga 7 Frw ku kwezi bitewe n’umusaruro wabonetse.
Umwe yagize ati “Nayikoreye [Nyakabingo] kuva mu mwaka wa 2021. Maze gukuramo ubuzima, mfite umugore nashatse nyuma y’umwaka. Mfite umwana. Narubatse, mfite n’amasambu ku ruhande.’’
Amabuye acukurwa muri Nyakabingo abanza kunyuzwa mu bice bitandukanye mbere yo kugezwa muri laboratwari ipima ubuziranenge, agapakirwa akoherezwa ku isoko mpuzamahanga.
Buri munsi, mu Kirombe cya Nyakabingo hacukurwa toni enye za Wolfram. Uyu musaruro ushobora kugera kuri kontineri [igizwe na toni 24] mu minsi itandatu, igahita yoherezwa mu mahanga.
Nyakabingo Mine ni cyo kirombe cya mbere muri Afurika gicukurwamo amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Wolfram.
Mu 2024, u Rwanda rwaje mu bihugu 6 byohereza Wolfram ku isoko mpuzamahanga. Muri toni 1200 yoherejwe umwaka ushize, isizaga 1107 zacukuwe mu birombe bya Nyakabingo gusa.
Ibirombe bya Wolfram bya Nyakabingo bibitse ingano y’amabuye azacukurwa hafi mu myaka 40 iri imbere.
