Saa 11h23 ni bwo Perezida Kagame, umukandida wa FPR Inkotanyi, Perezida Paul Kagame, yari ageze mu karere ka Rulindo aho imbaga y’abaturage yari imutegereje mu bikorwa yakomerejeyo byo kwiyamamaza.
Yakiranywe urugwiro rugaragazwa n’amashyi, indirimbo n’impundu bigaragaza urukundo abaturage bamufitiye ndetse n’icyizere cy’iterambere bamutezeho.
Yaje asuhuza abaturage azenguruka hose, abifuriza amahoro, iterambere, demokarasi, umutekano n’amajyambere.
Nyuma gato hakurikiyeho ubuhamya bwa Mugiraneza umukesha byinshi mu kuzamuka ava mu bucengezi ubu akaba ari miliyoneri ufite uruganda rutunganya kawa muri Rulindo.
11h45, Honorable Dr Vincent Biruta uhagarariye ishyaka PSD yakanguriye abanyarulindo kuzatora KAGAME.
“Ati Nyakubahwa ndavuga ibirori kuko mvuze ku kwamamaza byaba ari ugukabya, kuko igihe abanyarwanda bemera ko Itegeko Nshinga rikwiye guhinduka bari bamaze kukwamamaza.
Mukandida wacu rero usibye nibyo, abanyarwanda biyemereye kurenzaho amagambo ni ugukabya, Umuryango FPR Inkotanyi uvuga demokarasi, amajyambere, ubumwe, na PSD niko ibyumva, abatabizi ni abatazi ubucuti PSD ifitanye na RPF Inkotanyi bumaze imyaka igera kuri 25.
Umukandida wacu atubwira amajyambere n’ibikorwa remezo kuri bose kandi imvugo ye niyo ngiro. Amazi meza amaze kurenga 86%, amashanyarazi amaze kurenga 26%.
Rulindo ifite n’ishuri rikuru ry’ishami rya Kaminuza ya Kigali. Akarere ka Rulindo kandi gafite amabuye y’agaciro n’inganda zitunganya kawa.
Umukandida wacu atubwira ko dukwiye kwihuta kandi twese tukagendana tukagera kure. None rero bavandimwe itariki murayizi, ni ukuzinduka twese twese tugatora umukandida wacu muramuzi.”
Abaturage bakikiriza bati “Amajwi yose tuzamutora ijana ku ijana, nta mfabusa.”
Dr Biruta akomeza agira ati “intsinzi ya FPR Inkotanyi niyo ntsinzi ya PSD, niyo ntsinzi ya PL, andi mashyaka ndetse n’abanyarwanda bose.”
Uwamamaza umukandida: Murebwayire Christine
“Duhinga ikawa, icyayi, stevia, amatunda , inanasi, ibyo byose tubikesha mwebwe, twabigize umwuga hano iwacu dufite inganda zigera kuri 24 zitunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi. hano iwacu dufite umudugudu witwa uwinkoko zitera amagi meza tukagemurira n’amahanga. Centre de Santé 24 na Poste de santé umunani (8). Ariko Nyakubahwa , Dawe, iwacu mu majyaruguru turagukunda tuzagutora ijana ku ijana.
Nyakubahwa Chairman w’Umuryango, Dawe, izi ntore mureba hano zose ziragukunda, ubungubu turanyotewe kumva ibyo utubwira.”
12 :04 Perezida Kagame afashe ijambo
«Ubwo bufatanye ayo mashyaka yemeye, nibwo bugejeje igihugu ku iterambere uyu munsi, ubwo bufatanye nibwo dukeneye kubaka igihugu cyacu.
Dufite amateka afite icyo avuze ku gihugu cyacu, ku ngamba zatsindiwe hano, hagati aho ayo mateka yabaye hano sinigera nyasubiramo ariko ubungubu ni meza.
Banyarulindo, imikorere y’iterambere, kwiteza imbere kwanyu, mu mashuri, mu buhinzi, mu bikorwa remezo, nibyo dushaka ko biduteza imbere tubyubake twese, tubyubakire hamwe twese, tunabirindire hamwe twese, kugirango dukomeze tubyubakireho; FPR Inkotannyi, abayoboke bayo n’abayobozi bayo nibyo na kera twatojwe kubaka, ntabwo dusenya ahubwo turwanya abasenya, umuco ni ukubaka, uwo muco birazwi ko no muri Rulindo uhanganje nimukomereze aho ngaho.
Banyarulindo rero, igikorwa cyavuzwe ku itariki enye z’ukwa munani, ni igikorwa kitwibutsa gukomeza kubaka amateka mashya, yo kugira ngo abana bacu, abariho ubu n’abazaza ejo igihugu kibiteguye. Kubafasha kubaka igihugu cy’ejo giteye imbere, ni mwebwe duteze amaso. Tariki enye ni umuhango wo kongera gushimangira iyo nzira turimo, inzira turimo, inzira tumazemo iminsi, ni inzira itagira uwo isiga inyuma yaba umugore, umugabo, umusaza, ntawe dusiga inyuma ahubwo buri wese tumusaba umusanzu we hanyuma tukagendera hamwe, tukishima, n’uyu munsi abanyarulindo muri ibyo byose mvuga harimo no kwishima; twishimire ibyo tumaze kugeraho kugira ngo tubiteze imbere.
Iyo tumaze kumva, turakora, ni byo duteze ku banyarulindo; nahoze numva muvuga ijana ku ijana, ariko ijana ku ijana ni na bwa bushake, twese tugomba kubikora ijana ku ijana, ijana ku ijana by’amatora rivamo ijana ku ijana ry’ibikorwa.
Ubwo rero birumvikana ko twese hamwe dufatanije, tugakoresha ubumenyi bwacu n’imbaraga zacu zose, ntacyo tutageraho; ubwo rero birumvikana ko nanjye niteguye gufatanya namwe, icyizere hagati yanyu nanjye ni cyose ijana ku ijana. Murakoze cyane!”
Hakizimana Elias/Panorama-Rulindo

Kagame amaze gusuhuza abaturage ba Rulindo arimo kugana mu byicaro bamuteguriye (Photo/Elias H.)

Perezida Paul Kagame ageza imigabo n’imigambi ye ku baturage ba Rulindo (Photo/Elias H.)
