Mu bikorwa byo kurwanya icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu karere ka Rulindo mu murenge wa Ntarabana, mu muhanda Gatuna-Kigali hafatiwe umusore w’imyaka 20 afite ibipfunyika 150 by’icyiyobyabwenge cyo mu bwoko bwa mayirungi.
Ku cyumweru tariki ya 6 Mutarama 2019 nibwo uyu musore yafatiwe mu modoka itwara abagenzi yavaga Gatuna yerekeza mu mujyi wa Kigali.
Chief Inspector of Police (CIP) Alex Rugigana, yavuze ko ifatwa ry’uyu musore rikomoka ku makuru yatanzwe n’umuturage.
Yagize ati “Umwe mu bakozi ba sosiyeti itwara abagenzi bava Gatuna berekeza mu mujyi wa Kigali yagize impungenge ku mitwaro umugenzi yinjiranye mu modoka niko guhita amenyesha Polisi.”
Akomeza avuga ko Polisi ikorera mu murenge wa Ntarabana yahagaritse iyi modoka igasaka imitwaro y’uyu musore maze bagasangamo ibipfunyika 150 by’ibiyobyabwenge byo mu bwoko bwa mayirungi.
CIP Rugigana yibukije abaturage ko ibiyobyabwenge ari intandaro y’ibikorwa bitandukanye bihungabanya umutekano bikanagira ingaruka ku muryango.
Yagize ati “ Ibikorwa birimo urugomo, amakimbirane yo mu muryango ndetse n’ihohoterwa biri ku isonga ry’ibihungabanya umutekano kandi usanga ababikora baba bakoresha ibiyobyabwenge birimo urumogi, mayirungi, mugo ndetse n’inzoga z’inkorano.”
Yakomeje avuga ko ari ngombwa ko buri wese yumva ko kurwanya ibiyobyabwenge ari inshinganon ze binyuze mu gutanga amakuru y’ababicuruza kandi agatangirwa ku gihe.
CIP Rugigana asoza yibutsa abaturage ko uretse kuba gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge ari icyaha gihanwa n’amategeko binagira ingaruka ku bukungu bw’igihugu.
Ati “ Nyuma y’ibihano biteganywa n’amategeko abantu bage bazirikana ko iyo ibiyobyabwenge bifashwe byanginzwa bityo amafaranga yashowe agapfa ubusa ubukungu bw’umwuryango ndetse n’igihugu muri rusange bugatikira .”
Kuri ubu uyu musore ndetse n’ibipfunyika bya mayirungi yafatanwe yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) kugirango hakorwe iperereza kubyaha akekwaho.
Ingingo ya 263 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku gifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000Frw) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 Frw) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.
Inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda
