Yifashishije imbugankoranyambaga, umuhanzi w’Umunyarwanga ukoresha inganzo nyarwanda y’umushayayo, Ruremire Focus, ubu usigaye yibera muri Finland, yiyamye bikomeye umugore witwa Mukankiko Sylvie ufatanya na Padiri Thomas Nahimana kubiba urwango mu banyarwanda.
Agira ati “Ndamwihanangiriza mu gukoresha indirimbo yanjye umuntu ni nk’undi mu kubiba amacakubiri. Iriya ndirimbo ni we njyewe ni wo mugambi wanjye. Iriya ni indirimbo ikubiyemo ibyo nakuze nibaza. Nakuze mbona ko hari abantu batishimiye ko mbaho n’undi nkanjye….”
Akomeza avuga ko igerwaho n’abantu bo mu ngeri zitandukanye kuko usanga ikiremwamuntu buri wese afite inzira yanyuzemo kandi afite aho ahurira n’undi.
Ati “Indirimbo umuntu ni nkundi irwanya amacakubiri ayo ariyo yose. Bitandukanye n’ibyo uyikoresha sibyo. Nakwishima ibaye iguhinduye, ikakugira umuntu ubona ko umuntu ari nk’undi, ariko wowe uyikoresha mu gucukurira imva abandi…”
Ruremire akomeza agira ati “Iyi ndirimbo iruhura umutima w’ubabaye, ikarwnya urwango rwa tugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Turwanye umwanzi wacu ariwe ubukene, iby’amoko ni amanjwe. Umuzi amumpere ubu butumwa.”
Ruremire Focus avuga kandi ko Indirimbo “Umuntu ni nk’undi” yageze ku mutima abantu benshi bumva ikinyarwanda bityo igomba kubahwa igacurangwa n’abubaha ikiremwamuntu. Mukankiko rero mwimye uburenganzira bwo kuyikoresha kuko abiba urwango mu banyarwanda.
Ruremire Focus yamenyekanye cyane mu ndirimbo zikunze gukoreshwa mu bukwe no mu bitaramo nyarwanda zirimo Igendere mwiza, Urakowe, Umushumba ubereye inyambo, Ngwino utete na Urarwumva… Hari izindi kandi zirata umuco w’abanyarwanda, izibasusurutsa n’izibakebura zirimo Umuco wacu, Muze twidegembye, Muraho muraho na Umuntu ni nk’undi yahurijemo abahanzi b’abanyarwanda bakomeye barimo Byumvuhore, Daniel Ngarukiye, Kipeti na Massamba.
Panorama
