Ministeri y’ubuzima akomeje ubukangurambaga bwo gukumira icyorezo cya Ebola ibinyujije muri gahunda yiswe Umurinzi mu gukingira Ebola ku bushake mu karere ka Rusizi ku wa Gatatu tariki 18 Ukuboza 2019, abasaga magana atanu (535) bahawe ikiciro cya mbere cy’uru rukingo rutangwa mu byiciro bibiri byuzuzanya. Uru rukingo ruratangwa mu rwego rwo gukomeza ingamba zo kurwanya no gukumira icyorezo cya Ebola mu Rwanda.
Muri ubu bukangurambaga, biteganyijwe ko abantu bagera ku bihumbi magana abiri (200.000) aribo bazahabwa uru urukingo ku bushake nyuma yo kwigishwa akamaro karwo. Abazahabwa uru rukingo ni abantu bose babishaka. Rwatangijwe ku itariki ya 8 Ukuboza 2019 mu karere ka Rubavu, mu Rwanda hakingiwe abagera ku 2.878 bakora mu bitaro.
Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ubuzima, Dr. Ndimubanzi Patrick, avuga ko uru rukingo rutemerewe guhabwa umugore utwite n’umwana uri munsi y’imyaka ibiri, kuko rukiri mu igeragezwa. Ikindi kandi avuga, ni uko umugore uruhawe yirinda gusama mbere y’uko ahabwa urwa kabiri.
Aragira ati “ingamba zo kwirinda kujya ahari icyorezo ariko nanone no kunganira ibyo twakoze mu mezi ashize. Twakingiye abakozi bo kwa muganga ibihumbi bitatu dukoresheje urukingo rwa mbere; uyu munsi dufite amahirwe y’uko tubonye urukingo rushobora gukoreshwa ku baturage muri rusange.”
Yakomeje avuga ko impamvu batangiriye gukingira abaturiye imipaka y’Iburengerazuba ari uko bafitanye umubano, ubusabane n’ubuhahirane n’uburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Agira Ati “Twahereye mu karere ka Rubavu kuko abaturage bagendererana n’abaturage ba congo, ni ukuvuga ko nidukingira abaturage ba Rusizi na Rubavu tuzagira amahoro kurushaho kuko turamutse tugize ibyago byo kugira icyorezo cya Ebola cyasanga abantu bafite ubudahangarwa.”
Akomeza avuga ko uru rukingo rwageragejwe ku bantu 6000, ariko rukiri mu igeragezwa, akaba ariyo mpamvu bakomeza gukurikirana abantu igihe kirekire. Ati “ntabwo tuba dushaka guha imiti mishya abagore batwite n’abana bato bakiri munsi y’imyaka ibiri kugira ngo bo bakomeze gufata inkingo zisanzwe.”
Uzabakiriho François wo mu murenge wa Kamembe, Akagari ka Gihundwe avuga ko asanzwe afite umuryango i Bukavu, akaba akunze gukoresha umupaka inshuro nyinshi ajya kubasura.
Ati “Murabizi ko muri Congo hari ibice birimo Ebola, ngize amahirwe akomeye kuba mbaye uwa mbere mu bikingije, bityo nkumva ko ubu Ebola idashobora kuba yamfata ngo inzahaze uko yiboneye.”
Semigabo Eugene ukomoka mu karere ka Rusizi waruhawe tariki 8 Ukuboza, yagize ati “Maze iminsi isaga icyumweru nkingiwe Ebola, kuva naruhabwa nta n’icurane ndumva; nta ngaruka uru rukingo rufite.”
Dr. Jean Baptiste Mazarati ukuriye gahunda Umurinzi, avuga ko urukingo uruhawe ubwa mbere rumukingira ku kigero cya 37 ku ijana, nyuma y’amezi abiri agahabwa urundi ari narwo rwa nyuma; umubiri we ukagira ubudahangarwa burenze 95 ku ijana.
Urukingo rwa Ebola ruje gukoreshwa mu Rwanda rukurikira izindi ngamba zafashwe nko gukaraba no gupima umuriro ku mipaka, ibi bikajyana n’ibikorwa byo kongera isuku ahahurira abantu benshi.
Munezero Jeanne d’Arc
