Rwanyange Rene Anthere
Mu karere ka Rusizi, abaturage barashimira Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) mu bikorwa yakoze bigamije guhindura ubuzima n’imibereho yabo harimo no kubagezaho umuriro w’amashanyarazi.
Ibi byishimo babigaragaje mu bikorwa byakozwe mu “cyumweru cyahariwe Umujyanama” aho REG irimo kwifatanya n’Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi mu ntara y’Uburengerazuba, mu gusura abaturage bakifatanya nabo mu bikorwa bisa nk’umuganda hibandwa kubikorwa bihindura ubuzima bw’abaturage hanashingiwe kandi ku mbogamizi bahura nazo mu buzima bwabo bwa buri munsi cyane cyane nk’ibikorwa remezo by’ingufu.
Muri ibi bikorwa, umuyoyozi wa REG ishami rya Rusizi afata umwanya wo gusobanurira abaturage service REG ibagezaho uko bazibona ndetse n’uburyo bakwiriye gukoresha neza amashanyarazi birinda kuyangiza ndetse bakirinda n’impanuka za hato na hato.
Mushimiyimana Velene, ni umwe mu baturage bo mu karera ka Rusizi mu murenge wa Nkungu, agaragaza ko yishimiye uburyo abakozi ba REG bamufashije kuva mu kizima yaramazemo igihe acana agatadowa ubu akaba acana neza umuriro w’amashanyarazi.
Ndahimana Valens, utuye mu murenge wa Rwimbogo, Akagari ka Muhehwe, Umudugudu wa Rugunga, ashimira REG uburyo yabagejejeho umuriro ndetse ikaba ikomeje kubafasha muguhorana urumuri mugace batuyemo.
Agira ati: “Ni ukuri tunyuzwe n’uko REG itwitaho, n’iyo hari umuriro ugiye bihutira kuwusubizamo ukabona ko koko batwitayeho. Turabashimira cyane ko bazanye n’abajyanama twitoreye. Ibi bigaragaza ubufatanye mu kubaka igihugu ndetse buri wese abigizemo uruhare”.
Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi, Dr. Odethe Uwizeye, ashimira REG ishami rya Rusizi, ubufatanye bubaranga mu kuzamura akarere n’imibereho myiza y’abaturage; ashishikariza abaturage kubyaza umusaruro ingufu z’amashayarazi, bakirinda no kwangiza Ibikorwaremezo
REG iraburira abangiza ibikorwaremezo by’amashanyarazi
Mu gihe hari igihe mu bice bimwe na bimwe habura umuriro w’amashanyarazi,REG isobanurira abaturage serivise z’amashanyarazi ikwirakwiza mu baturage, inabasobanura ko iryo bura ahanini riterwa na bamwe mu bangiza ibikorwaremezo by’amashanyarazi no kwiba insinga bakajya kubicuruzamo ibizwi nk’inyuma.
Umuyobozi w’ishami rya REG mu karere ka Rusizi, Nzayinambaho Tuyizere Jacques, asaba abaturage b’Akarere ka Rusizi kwirinda kwangiza Ibikorwaremezo by’amashanyarazi no kwirinda gutanga ruswa ibishamikiyeho; bakenera kubona umuriro w’amashanyarazi bagaca mu nzira zashyizweho zemewe. Aburira abaturage ko kwangiza ibikorwaremezo by’amashanyarazi no gutanga ruswa bihanwa n’amategeko, abashishikariza kubyirinda ndetse aho bibaye bagatangira amakuru ku gihe.
Nzayinambaho agira ati: “Twiteze ko iyi gahunda izatanga umusaruro mu kugira abafatabuguzi basobanukiwe serivisi nziza REG ibagezaho ndetse bakirinda amakosa arimo kwangiza ibikorwaremezo no kwishora mu byaha bya ruswa’’.
Agaruka ku kubona serivise za REG ko ari ibintu byoroshye abasaba kugana ishami rya REG riri Rusizi-Kamembe ndetse anabamenyesha nomero bahamagaraho kugira ngo babashe kubona serivisi batavuye aho bari. Uyu muyobozi w’ishami rya Rusizi agaragaza kandi ko abakozi ba REG ishami rya Rusizi bahora biteguye ndetse ubu bakaba bakora amasaha 24/24 bityo ko nta mpungenge umufatabuguzi wa REG agomba kugira, kuko biteguye kumufasha uko bikwiriye.
Abanyarusizi barenga 73% bamaze kugerwaho n’amashanyarazi
Umuyobozi w’ishami rya REG mu karere ka Rusizi, Nzayinambaho Tuyizere Jacques, kandi atangaza ko ingo z’abaturage bo mu karere ka Rusizi zirenga ibihumbi makumyabiri (20,000 Households) bazagezwaho amashanyarazi muri iyi myaka ibiri iri imbere, cyane ko hari imishinga yatangiye kubaka imiyoboro kandi ikaba yihutishwa kugira ngo abataragerwaho n’amashanyarazi babashe kuyabona mu gihe cya vuba.
Asoza agira ati: “Nk’uko intero y’Akarere ka Rusizi iri ‘Tujyanemo’ REG ishami rya Rusizi dukomeje ubufatanye n’ubuyobozi bw’akarere kugira ngo twongere umuvuduko mu iterambere.’’
Icyumweru cy’Umujyanama mu karere ka Rusizi, cyatangiye ku itariki ya 19 Kanama kikageza ku ya 23 Kanama 2024 ariko na n’ubu ibikorwa byo guha no gukemura ibibazo by’abashanyarazi biba birimbanyije; aho REG ishami rya Rusizi bifatanya n’inama njyanama mu bikorwa byo kwegera abaturage hibandwa ku bikorwa bihindura imibereho yabo, kubasobanurira serivise bahabwa no gukemura ibibazo abaturage bafite.
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG itangaza ko abaturage bo mu karere ka Rusizi 73.6% bamaze kugerwaho n’umuriro w’amashanyarazi harimo 55.5% ukomoka ku muyoboro mugari (Ongrid) na 18.1% udafatiye ku muyoboro mugari (Offgrid).
Raporo zihari zigaragaza ko kuri ubu mu Rwanda, abaturage bamaze kugerwaho n’umuriro w’amashanyarazi mu turere twose tw’igihugu bagera kuri 80.1% muri uyu mwaka wa 2024.