Uyu munsi ku itariki ya 19 Kanama 2016, mu rukerera, mu ma saa cyenda n’igice za mugitondo, Polisi y’u Rwanda yarashe kandi yica abantu batatu bakekwagaho iterabwoba,a bandi batatu barafatwa mu mugikorwa cyabereye mu murenge wa Bugarama, akarere ka Rusizi.
Abapfuye bari mu itsinda ry’abakwekwaho iterabwoba batandatu barimo n’uw’igitsinagore umwe bose bashakishwaga na Polisi.
Nk’uko tubikesha Polisi y’igihugu, abaguye muri icyo gikorwa ni Eric Mbarushimana, Hassan Nkwaya bakomoka mu karere ka Kamonyi na Kicukiro na Mussa Bugingo, wapfuye ageze kwa muganga kubera ibikomere.
Abandi ni Shafi Cyiza akaba yakomeretse aravurirwa kwa muganga mbere y’uko akurukiranwa n’amategeko; mu gihe Latiffah Morina na Aboubakar Ngabonziza bo mu karere ka Kamonyi na Gasabo bafatiwe muri icyo gikorwa bafungiye kuri Polisi mu gihe iperereza rikomeje.
Iki gikorwa cyakozwe ku ruhare rw’abaturage, bo bahaye amakuru Polisi ku itsinda ry’abantu batandatu, bari bamaze ibyumweru bibiri mu nzu bivugwa ko iberamo ibikorwa by’ubutagondwa.
Mu gikorwa cyo gufata abo bantu, bagaragaje imyitwarire irwanya abapolisi bagerageza gutoroka, nibwo batatu muri bo barashwe barapfa.
Iperereza rigaragaza ko bari mu bukangurambaga bw’ubutagondwa bugamije kwinjiza abantu mu mitwe y’iterabwoba. Bimwe mu bikoresho by’ubutagondwa birimo ibitabo, amajwi n’ibindi byafatiwe muri iyo nzu.
Polisi y’u Rwanda irizeza abaturarwanda by’umwihariko abatuye akarere ka Rusizi umutekano usesuye inabakangurira gukomeza ubufatanye no gutanga amakuru ku gihe kugira ngo ibikorwa nk’ibyo bikumirwe.
Panorama
