Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Rusizi: “Kibihanga” izina ry’agasozi rifite aho rihurira na Jenoside yakorewe Abatutsi

Iri zina ubundi rifite inkomoko y’ikigereki ryanditse muri Bibiliya rikaba ryarekanaga aho Yezu Kirisitu yagombaga kubambwa. Yezu bamujyanye i Gologota ku Kibihanga aba ariho abambirwa ku musaraba.

Mu kagari ka Kamanu, Umurenge wa Nyakabuye, Akarere ka Rusizi, hari agasozi kahawe izina rya Kibihanga kuko hiciwe Abatutsi bari batuye Umurenge wa Nyakabuye n’inkengero zawo, bose basaga igihumbi na Magana atanu.

Ndayambaje Venuste waganiriye n’Ikinyamakuru Panorama, yavuze ko ubusanzwe aho hantu hitwaga i Nyakabwende, nyuma baza kumva ko hiswe Kibihanga kubera imbaga y’abatutsi yazanwaga kuhicirwa.

Yagize ati “Kibihanga ni izina ryiswe kariya gasozi nyuma yuko hateguwe nkahagombaga kuzicirwa abatutsi bo muri Nyakabuye n’ahandi, ariko urebye uko bazanaga abatutsi kuhabicira, mu by’ukuri hari hahindutse Kibihanga njya numva.”

Nahimana Corneille yavuze ko ibyakorerwaga aho byerekanaga by’ukuri icyo iryo zina Kibihanga risobanuye.

Yagize ati “Mu gihe cya Jenoside nari ntuye aha ni na ho nabyirukiye, ibyabaga narabibonaga; aha ni rwo rwari urwiciro rw’abatutsi bo muri Nyakabuye n’abaturukaga ahandi bashaka ubuhungiro. Barabishe bose. Ndibuka ko imiryango yo k’uwo bitaga Birara yaguye hano, harimo uwo bitaga Tito bakuye muri Yorudani, hanwe na nyirasenge we babazana basenga maze babatsinda aho, urumva rero iyi yari Kibihanga yanditse muri Bibiliya ntagatifu.”

Aho hitwaga gutya nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, imibiri yakuwe mu byobo babashyiragamo maze bahubaka ikigo cy’amashuri APPEBU, icyo kigo kikaba cyari ikigenga kiza gusenyuka maze Kiliziya Gatolika, irahagura ihubaka ikigo nderabuzima cya Nyakabuye giherereye mu murenge wa Nyakabuye, Akarere ka Rusizi, Intara y’uburengerazuba.

Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yatwaye u Rwanda abarenga miriyoni mu gihe cy’iminsi ijana, ni ukuvuga ko buri munsi hicwaga Abatutsi batari munsi y’ibihumbi icumi.

Denis Fabrice Nsengumuremyi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities