Ku wa kabiri tariki ya 27 Kanama 2019, Polisi y’u Rwanda ikorera mu murenge wa Rwimbogo, mu karere ka Rusizi, yafashe umuturage wacururizaga mazutu iwe mu rugo. Uyu muturage yafatanwe litiro zigera kuri 280 za mazutu.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi avuga ko ubwo Polisi n’izindi nzego z’umutekano bageraga mu rugo rw’umuturage basanga acuruza mazutu mu buryo bwa magendu, ibintu bishobora guteza impanuka y’inkongi y’umuriro igahitana ubuzima bw’abantu n’ibintu.
Yagize ati “Uriya muturage atuye mu rusisiro ahantu hatuwe n’abantu benshi, abana cyangwa nawe ubwe bashobora kwegereza umuriro iriya mazutu bigaturika bigateza inkongi y’umuriro, urusisiro rwose rugashya.”
CIP Kayigi yakomeje yibutsa abaturage ko ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli bukorerwa ahantu hazwi kandi habugenewe. Akomeza avuga ko ibyo uriya muturage yakoraga binyuranyije n’amategeko, abasaba kujya bihutira gutanga amakuru igihe hari umuntu bazi ko akorera ubwo bucurizi iwe mu rugo.
Ati “Hari abantu bari abakiriya b’uriya muturage bangaga kujya ku masitasiyo acuruza ibikomoka kuri peteroli ahubwo bakajya iwe kuyigurayo, abaturage turabasaba kujya bihutira kuduha amakuru kugira ngo dukumire ibyago bishobora gutezwa nayo.”
Panorama
