Ku Cyumweru tariki ya 06 Mutarama 2019, abagabo batatu bafatiwe mu mirima y’abaturage mu murenge wa Rusebeya, Akarere ka Rustiro bacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyijwe n’amategeko.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira, yavuze ko amakuru yatanzwe n’abaturage ko hari abantu bitwikira ijoro bakabararira mu masambu bacukura amabuye y’agaciro.
Yagize ati “Abaturage baduhaye amakuru ko hari abantu babangiriza imirima bashakamo amabuye y’agaciro, twahise dutegura igikorwa cyo kubafata nibwo kuri iki cyumweru twagiye muri uriya murenge ko turabafata.”
CIP Gasasira avuga ko abacukuraga bari benshi hafatwamo batatu gusa, nta mabuye babasanganye ariko babasanze mu myobo barimo kuyashaka ndetse bigaragara ko bamaze iminsi bacukura.
Yaboneyeho gusaba abantu kureka ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye butemewe n’amategeko kuko bibagiraho ingaruka ndetse bikazigira no ku bidukikije.
Yagize ati “Bariya bantu bajya gucukura amabuye nta bwirinzi ubwo aribwo bwose bafite, ibintu bishobora kubagiraho ingaruka ku buzima bwabo. Biriya bikorwa kandi binangiza ibidukikije kuko bagenda bacukura ibinogo ahantu hose bakangiza ibidukikije.”
Yakomeje agira inama abantu bashaka gucukura amabuye y’agaciro kujya babanza bagashaka ibyangombwa bakirinda gucukura mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko bigira ingaruka ku bukungu bw’igihugu.
Ati “Buriya bucukuzi bugira ingaruka ku bukungu bw’igihugu kuko iyo bamaze kuyacukura bayagurisha rwihishwa bigatesha agaciro isoko ry’amabuye y’agaciro mu Rwanda.”
Muri aka karere ka Rutsiro mu murenge wa Rusebeya hakunze kumvikana impanuka zaturutse ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko.
Mu mpera z’umwaka ushize 2018 hari abantu babiri bagwiriwe n’ikirombe muri uyu murenge bapfiramo ndetse habura uburyo bwo gukuramo imibiri ngo ishyingurwe.
Tariki ya 03 Mutarama 2019 abantu icyenda (9) baburiye umwuka mu kirombe, babiri bahita bitaba Imana kubwa amahirwe abandi bararokoka bajyanwa kwa muganga.
Ubu Polisi mu karere ka Rutsiro yashyize imbaraga mu kurwanya abagikora ubu bucukuzi hagamijwe kuryanya ibibazo byose bibukomokaho.
Kuri ubu bariya batatu bafashwe bashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha kugira ngo bakurikiranwe.
Panorama
