Ku wa kane tariki ya 03 Mutarama 2019 abantu 9 bo mu murenge wa Rusebeya mu karere ka Rutsiro, bakoraga ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu isosiyete izwi nka RETC LTD Mining company, bagiye mu kirombe bakaburiramo umwuka. Muri bo babiri bahise bitaba Imana abasigaye bararokoka, bahita bajyanwa kwa muganga.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburangerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira, yavuze ko hataramenyekana igihe bariya bacukuzi bari bamaze mu kirombe gusa ikizwi ni uko bagezemo bakabura umwuka kuko ikirombe cyo kitigeze gitenguka ngo kibagwire.
Yaboneho kongera gusaba abantu bafite ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kujya babanza bagashakira abakozi babo ibyangombwa byuzuye.
CIP Gasasira yagize ati “Ikigaragara ni uko bariya bantu batari bafite imashini ibongerera umwuka ubwo bajyaga mu kirombe gucukura amabuye. Turasaba abayobozi kujya babanza gushakira abakozi babo ibikoresho byuzuye mbere yo kubohereza mu kazi.”
Si ubwa mbere mu bice bitandukanye by’igihugu abantu bagirira impanuka mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Polisi y’u Rwanda ikagira inama ba nyiri ibirombe kujya babanza gusuzuma ko abakozi babo bujuje ibyangombwa mbere yo kwinjira mu birombe.
Ubusanzwe bitegetswe ko abacukuzi b’amabuye y’agaciro bagomba kwinjira mu kirombe bafite imashini zibongerera umwuka, kuba bambaye imyenda yabugenewe (Amasurubeti), inkweto zabugenwe(Bote), ingofero zabugenewe , amatoroshi abamurikira ndetse inzobere mu by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro zarasuzumye ko ubutaka bacukuraho bukomeye ku buryo butazateza ibibazo byo kuriduka.
Panorama