Mu cyumweru gishize Polisi ikorera mu karere ka Rutsiro yasabye abari mu kigo ngororamuco cya Murunda guhinduka bakazanira ibisubizo imiryango yabo aho kubera igihugu umutwaro.
79 bahawe ibi biganiro bakuwe hirya no hino mu mirenge igize akarere ka Rutsiro, benshi muri bo bakaba bafite aho bahuriye n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ndetse n’inzererezi.
Nk’uko tubikesha Polisi y’u Rwanda, Inspector of Police ( IP) Jean Bosco Mugenzi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu karere ka Rutsiro, yababwiye impinduka runaka umuntu ariwe uzigiramo uruhare kandi buri wese yihitiramo aho agana.
Yagize ati “Kubaka ibintu byiza bitwara umwanya uhagije wo kubitekerezaho no kubikora ariko kubisenya biroroha cyane. Icyo mbabwiriye ibi ni kugira ngo mumenye ko kwiyangiza byoroshye cyane ariko kwiyubaka bigoye ariko bishoboka bitewe n’amahitamo ya buri muntu”.
Yongeyeho ati “Benshi muracyari bato, kandi ndabasaba guhinduka kuko birashoboka kandi cyane kuko ntimurarengerana. Impinduka nziza zizabaviramo ibisubizo aho guteza ibibazo imiryango yanyu n’igihugu.”
IP Mugenzi yakomeje ababwira ko bakwiye gusubiza amaso inyuma bakareba igihe bataye naho bagenzi babo batishoye mu biyobyabwenge bageze biteza imbere, bikaba byabafasha gufatanga imbaraga zibageza k’uguhinduka nyako bakeneweho n’imiryango yabo ndetse n’igihugu.
Yabasabye ko igihe bazatahira, nyuma yo kugororwa bakwiye kuzazirikana inyigisho bahawe, zizabafasha kwitwara neza aho bakomoka, ku buryo bazagira uruhare rukomeye mu guhindura n’abandi batarumva neza ingaruka zo gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge.
Yabibukije ko bakwiye kujya bumva ibiyobyabwenge n’icyaha gihungabanya umutekano kuko kenshi ari intandaro y’ibindi byaha kandi bikanahungabanya ubuzima bw’ubikoresha.
Panorama
