Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rutsiro, mu Murenge wa Kivumu, batangaza ko bikingije COVID-19, nk’uburyo bwizewe bwo kwirinda kandi bakaba bakomeje kubikangurira n’abandi, kugira ngo barusheho kubaho neza bakore biteze imbere.
Ibi aba babitangaza nyuma yo guhabwa doze zinyuranye z’urukingo rwa COVID-19, bagiye bafata mu bihe bitandukanye.
Ndagijimana Jean Claude, utuye mu Kagari ka Kabujenje, Umudugudu wa Tarasi, arimu bitabiriye ubukangurambaga bugamije gushishikariza abaturage kwikingiza, aho yahise anafata umwanzuro wo kwemera gukingirwa COVID-19.
Aganira na Panorama, yavuze ko yari yarabanje guca amazi uru rukingo, bitewe n’amakuru macye yari afite ariko aho yasobanukiwe akamaro k’urukingo, na we yiyemeje kujya gusobanurira abandi baba bagisigaye batarakingirwa.
Yagize ati “Ndishimye cyane kuba mpawe urukingo rwa COVID-19, kandi ndumva meze neza bitandukanye n’ibyo numvaga bivugwa. Ngiye gukomeza gushishakariza bagenzi banjye gukomeza kwitabira iki gikorwa cyo kwikingiza, no guhindura imyumvire ku batabishaka; abadafite amakuru nkayabaha n’abafite imyemerere itemera kwinjiza inkingo mu mibiri yabo, mbawire ko nta ngaruka bizabagiraho. Nasobanukiwe ko ubu ari bwo buryo bwizewe bwo kwirinda COVID-19, umuntu akabaho atekanye agakora akiteza imbere.”
Nikuze Pourquelia na we wemeye kwikingiza, yashimye Ubuyobozi bw’Akarere bwabasobanuriye iby’uru rukingo rwa COVID-19.
Yagize ati “Nta makuru nari mfite ya nyayo, uretse ibihuha bivuga ko iyo umuntu yikingije arwara cyangwa akabyimba ukuboko, ariko ubu nasobanukiwe nanikingije; Ndashima Ubuyobozi bwacu bwiza bwadusobanuriye. Ngiye gukomeza kubahiriza ingamba zindi zo kwirinda, no gushishakariza bagenzi banjye basigaye batarikingiza, kubikora kuko ari ingirakamaro ku buzima bwacu ndetse n’ubw’Igihugu muri rusange, kandi uwakingiwe akaba akomeza kubaho neza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Musabyemariya Marie Chantal, avuga ko bishimira aho bageze mu gukingira, ngo abasigaye na bo bari gusangwa mu ngo zabo bakaganirizwa.
Ati “Ni byo koko tumaze gukingira 86.4%, hari abasigaye ariko nk’abafite imyumvire ishingiye ku madini, turi gufatanya n’abayobozi babo, tukabigisha. Na bo bari kugenda bakingirwa, abandi bagasangwa mu ngo zabo bagasobanurirwa bagakingirwa, kandi tubona bikingiza bishimye babikunze.”
Mu Karere ka Rutsiro hamaze gukingirwa abaturage bangana na 86.4%, bagejeje ku myaka iteganywa. Abamaze guhabwa doze ya mbere ni 191,867. Abafashe n’iya 2 ni 163,773 bangana n’ijanisha rya 85.4%, na ho urukingo rushimangira rumaze gukingira abantu 19,035 bangana na 11.6.%.
RUKUNDO Eroge