Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Rutsiro: Abayobozi basabwe kurushaho kwegera abaturage hagamijwe gukumira ibyaha

Mu nama y’umutekano yaguye y’akarere ka Rutsiro yateranye ku wa 09 Ukwakira 2018, abayobozi basabwe kongera ubufatanye n’abaturage, mu rwego rwo kurushaho kwicungira umutekano, bongera imbaraga mu kurwanya ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’umuturage birimo imirire mibi n’igwingira ry’abana.

Nk’uko tubikesha Polisi y’u Rwanda, ni inama yabereye mu murenge wa Gihango akagari ka Congo –Nile, yitabiriwe na Komite Nyobozi y’akarere, abayobozi b’imirenge ndetse n’inzego z’umutekano zikorera muri aka karere.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro Ayinkamiye Emerance yagaragaje ko muri rusange umutekano uhagaze neza.

Yagize ati “Umutekano mu karere ka Rutsiro umeze neza, imirenge yose ni nyabagendwa ndetse abaturage bakora imirimo yabo amanywa n’ijoro.”

Meya   Ayinkamiye yasabye abayobozi kuva mu biro bakarushaho kwegera abaturage mu rwego rwo gukemura ibibazo bihari.

Yagize ati “Kurushaho kwegera abaturage nibyo bizakemura ibibazo byugarije abaturage birimo, guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi ndetse n’igwingira ry’abana, gukemura ibibazo bituma abana bata ishuru ndetse no kurushaho kugira uruhare mu gukumira  inda ziterwa abana b’abakobwa.”

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rutsiro, Senior Superintendent of Police (SSP) Paul Butare, yagaragaje ko amakimbirane yo mu miryango n’urugomo ari bimwe mu byaha bihungabanya umutekano bikunze ku garagara mu karere ka Rutsiro.

SSP Butare akomeza agaragaza ko ibi byaha byose bifitanye isano n’ibiyobyabwenge ndetse n’inzoga z’inkorano  ku bikumira bikaba bikwiye kuba  ibya buri wese.

Yagize ati “Ibiganiro byigisha abaturage ingaruka z’ibiyobyabwenge kubuzima bw’ubikoresha  ndetse n’uruhare bigira mu guhungabanya umutekano  nibyo bizafasha mu guhindura imyumvire y’ababikoresha. Ibi bizagerwaho neza mu gihe Inzego z’umutekano  zifatanyije n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze haba mu gutanga inyigisho ndetse no guhanahana amakuru y’aho ibiyobyabwenge bigaragara.”

SSP Butare asoza agaragaza ko abakora ibikorwa bihungabanya umutekano baba abacuruza ibiyobyabwenge ndetse n’abakora inzoga z’inkorano  akenshi babikora bitwikiriye ijoro bikaba bikwiye ko abaturage barushaho kwicungira umutekano binyuze mu marondo ndetse bakarushaho gutangira amakuru ku gihe.

Iyi nama yashojwe hafashwe imyanzuro itandukanye irimo gukemura ikibazo cy’abana bata ishuri bakajya gukoreshwa mu mirima y’ibyayi ndetse no mu bikorwa by’uburobyi, kurushaho kwicungira umutekano binyuze mu gukaza amarondo, gukemura ikibazo cy’imirire mibi ndetse n’igwingira ry’abana. Gufatanya n’inzego z’umutekano kurwanya ibiyobyabwenge byugarije urubyiruko batanga amakuru y’aho  bigaragaye.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities