Ku wa kane tariki 10 Ugushyingo 2016, mu karere ka Rwamagana hakozwe ubukangurambaga kuri gahunda ya NEP (Kora Wigire). Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dr Mukabaramba Alivera, asaba abari mu byiciro byihariye kudacikwa n’iyo gahunda.
Dr Mukabaramba Alivera yasabye ko abagize ibyiciro byihariye (abari n’abategarugori, urubyiruko, abafite ubumuga n’abasigajwe inyuma n’amateka) bagomba gutinyuka bakihangira umurimo kuko iyi gahunda aribo yashyiriweho mbere na mbere.
Muri iyi gahunda, Dr Mukabaramba yasuye Ibikorwa bitandukanye byagiye bigerwaho mu rwego rwo guteza imbere gahunda ya NEP (Kora Wigire). Muri ibyo bikorwa harimo:
Agakiriro kagizwe na hangari 3 zikorerwamo ububaji no gusudira ndetse n’indi hangar ikorerwamo imurikagurisha ry’ibikoresho byuzuye. Muri aka gakiriro, hakoreramo ababaji 109 n’Abasuderi 76.
Hasuwe kandi Koperative Ubumwe y’abamotari ikorera mu murenge wa Kigabiro, iyi Koperative ikaba yarahawe inguzanyo ya 14,500,000Frw bakaba baraguzemo moto11. Kuri iyi nguzanyo bakaba barishingiwe na BDF ku ngwate ya 75%. Iyi Koperative ikaba ifite abanyamuryango 135.
Dr Mukabaramba kandi yasuye ishuri rikuru rya Gishari (Gishari Integrated Polytechnic) riherereye mu murenge wa Gishari rikaba ryigisha amasomo y’ubumenyi-ngiro arimo ubwubatsi, ubukanishi bw’imodoka, ibijyanye n’amashanyarazi ndetse no gukora amazi. Iri shuri kandi rikaba rigira n’amasomo y’amezi 3 aho ryigisha urubyiruko imyuga ku buntu.
Source: Rwamagana District
