Kuri uyu wa gatatu tariki ya 21 Ukuboza 2016, mu kibuga cy’umupira cyo mu mudugudu wa Kabare, Akagari ka Kaduha, Umurenge wa Munyaga ho mu karere ka Rwamagana, habereye igikorwa cy’ umunsi w’ubumwe n’ubwiyunge, aho abagororwa bakoze kandi bafungiwe icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bagera kuri 23 basabye imbabazi imiryango 63 biciye abantu muri Jenoside ndetse bakangiza n’imitungo yabo.
Muri iki gikorwa, abagororwa bapfukamye imbere y’imbaga y’abanyarwanda yari iteraniye aho, bavuga abantu bishe muri Jenoside, imiryango bahekuye, abo bagize incike, abapfakazi n’imfubyi; bityo babasaba imbabazi.
ACP Bosco Kabanda, Komiseri ushinzwe kugorora n’imibereho myiza mu rwego rw’imfungwa n’abagororwa (RCS), yashimiye umuryango w’ivugabutumwa ryo mu magereza mu Rwanda (Prison Fellowship Rwanda) udahwema kwigisha abagororwa ubumwe n’ubwiyunge ndetse anashimira abacitse ku icumu rya Jenoside bagize ubutwari bwo gutanga imbabazi.
Intumwa ya Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge, Madamu Laurence Mukayiranga yashimiye ubuyobozi bw’igihugu bwagaruye ubumwe mu banyarwanda. Yasabye kandi abantu bakuru bose bari aho gukora ibishoboka byose bakabwiza abana n’urubyiruko ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bakabarinda amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Mbonyumuvunyi Radjab umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame wahaye igihugu umurongo nyuma yo guhagarika Jenoside, agaharanira umutekano ku batuye u Rwanda n’abarugenda.
Mbonyumuvunyi yasabye abasabye imbabazi kuba Intumwa z’ubumwe n’ubwiyunge bityo bagashishikariza na bagenzi babo gusaba imbabazi.
Abandi bayobozi bari muri iki gikorwa ni CIP Alexis Ntaburana uyobora Sitasiyo ya Polisi mu murenge wa Kigabiro, Ntwali Jean Paul wari Intumwa y’umuryango w’ivugabutumwa ryo mu magereza mu Rwanda (Prison Fellowship Rwanda), SP Mugisha James uyobora gereza ya Rwamagana na Padiri mukuru wa Paruwasi Gatolika ya Munyaga, Nsabimana Evode.
Source: Rwamagana District
