Ku wa 27 Ugushyingo 2018, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rwamagana yasabye abacukura amabuye y’agaciro ya ‘Gasegereti’ mu murenge wa Mwurire, kwirinda ibyaha cyane cyane ubujurura bugaragara muri uyu murenge kandi bagatanga amakuru ku bo bakeka ko babugiramo uruhare.
Ni nyuma y’uko mu murenge wa Mwurire hamaze iminsi hagaragara ibikorwa bihungabanya umutekano birimo ubujura bw’amatungo magufi, gucukura amazu y’ubucuruzi no gushikuza abantu ibyabo, abaturage bagashyira mu majwi abakora mu birombe.
Nk’uko tubikesha Polisi y’u Rwanda, ibi bivugwa ko biraturuka ku mubare munini w’abantu bava mu bice bitandukanye bahuriye muri uyu murenge baje gucukura amabuye y’agaciro ku buryo haba harimo n’abanyangeso mbi bagira uruhare muri ibyo bikorwa bihungabanya umutekano.
Ubwo umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rwamagana Superintendent (SP) James Rutaremara yaganiraga n’abasaga 400 bakora ubucukizi bw’amabuye ya gasegereti mu murenge wa Mwurire, yabasabye kwirinda ingeso mbi zishobora guhungabanya umutekano no gutamaza abashobora kuba bafite bene izo ngeso.
Ati “Kuba muri benshi kandi muturuka ahantu hatandukanye n’imico itandukanye ntibyababuza kwicungira umutekano no gukumira ikibi gishobora kuba muri uyu murenge kandi mugatanga amakuru yabo mukeka ko bafite ingeso z’ubujura no gukoresha ibiyobyabwenge kuko ntituzabyihanganira na rimwe.”
SP Rutaremara yaburiye abacukuzi bafite ingeso mbi ko nibatazigendera kure bazafatwa kandi bagashyikirizwa inzego zibishinzwe ku buryo n’abandi bazabafatiraho urugero.
Ati “Abafite imico mibi ndabasaba kuyicikaho kuko bizabagora cyane nitubafata. Abakora ubujura, urugomo, abakoresha ibiyobyabwenge niba barimo n’abandi bafite ingeso mbi kubafata ntibizadutwara akanya, kuko abo mukorana ni bo bazaduha amakuru ya buri umwe.”
Aba bacukuzi basabwe kwitwara neza cyane cyane muri iki gihe cy’impera z’umwaka, bagira uruhare mu kubungabunga umutekano no gutanga amakuru kubashobora gukora ibikorwa biwuhungabanya.
Ikindi aba bacukuzi bibukijwe ni ukwicungira umutekano bakurikiza amabwiriza agenga umucukuzi w’umwuga kugira ngo birinde impanuka zishobora guturuka ku kazi kabo k’ubucukuzi.
Kugeza ubu abantu batatu (3) mu bakora ubucukuzi bamaze gufatwa na Polisi bakekwaho ubujura bw’amatungo magufi bukorerwa mu murenge wa Mwurire, bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse ku byo bakekwaho.
Panorama
