Abaturage bo mu karere ka rwamagana bavuga ko kwegerwa n’ abayobozi bitoreye ari kimwe mu bibafasha gukemurirwa ibibazo byabo ku gihe ndetse ko umuturage ku isonga nk’umufatanyabikorwa mu bimukorerwa byubahirinzwa.
Ibi bivugwa n’abaturage bo muri aka karere ka Rwamagana ubwo guhera tariki ya 18 kugeza ku ya 20 Gicurasi 2023, abagize Inama Njyanama bari muri gahunda bise “Njyanama mu baturage” ifite insanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’umuturage mu iterambere no mu bimukorerwa”; hagamijwe gukurikirana ibikorwa bikorerwa abaturage no kureba aho ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo 2022/2023 rigeze. Iyi gahunda yabaye umwanya wo kwakira bakanakemura ibibazo by’abaturage, ibidakemutse bigakorerwa ubuvugizi.
Ndabahimye Innocent wo mu mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Nyarubuye avuga ko yakemuriwe ikibazo cyo kuba hanze akaba yarubakiwe inzu ataragiraga, kuri ubu akaba abayeho nk’abandi baturage atakibayeho nka mayibobo.
Agira ati “Kuri leta y’ubumwe muzongereho rukundo. Nshingira ku rukundo nabonye kuko uko nari meze ntabwo nabitekerezaga. Banyubakiye inzu ntandukana no kurara hanze, kuko iyo imvura yagwaga nitwikiraga umutaka kandi ndi mu nzu, kuko ako narimfite kari kabi nkabanamo n’abana batanu n’umugore. Abaturanyi bari bazi ko ndi gushakirwa aho kuzashyingurwa kuko nari meze nabi, bumva ko Noheri ntazayirenza ntahaguruka. Ubu n’abana turarya, tubona byose mbese baranyondoye. Iyo umuntu yagukurikiranye akagira aho agukura akagira n’aho agushyira ubaho. Urukundo nirwo rwa mbere ariko ndasaba ko bampa inka nkarushaho kubaho neza.”

Mukarusine Thereza na we ati “Narimfite ikibazo maranye imyaka myinshi nsiragira mu nzego z’ibanze bansubizayo, ariko Inama Njyanama y’akarere yarahageze nkibariza mu ruhamwe cyaraye gikemutse. Nasabye n’inka barayinyemerera nta gihe cyaciyemo ntayibonye, baransuye bampa n’amabati, ubu ndara mu nzu ntanyagirwa; ubwo murumva ko guhaguruka bakatwegera ari ingirakamaro, ahubwo iyaba mu nteko z’abaturage bajyaga bazamo rimwe mu kwezi byose byakemuka.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, akaba n’umwe mu bajyanama 17 b’Akarere, Radjab Mbonyumuvunyi, avuga ko igikorwa nk’iki cya ‘Nyanama mu baturage’ gisanzwe kibaho muri aka Karere, kandi ko gifasha cyane mu kwegera abaturage harebwa ibyo Leta n’abandi bafatanyabikorwa, aho babihuriza mu ntego bihaye igira iti: ‘Inkeramihigo za Rwamagana: ‘Tujyanemo Tugumanemo”; dore ko kuri ubu umuturage w’i Rwamagana atakiri umugenerwabikorwa nk’uko byahoze, ahubwo na we ari umufatanyabikorwa mu bimukorerwa.
Ni mu gihe Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rwamagana, Dr. Rangira Lambert, avuga ko i Rwamagana bafite umwihariko wo gukorera hamwe nk’itsinda kandi ko bakora neza, ashimira Abajyanama bagenzi be ko ibyo bemeranijwe bikorwa kandi ku gihe, bityo bigafasha mu kwesa imihigo.
Avuga ku bufasha bw’umwihariko ku baturage nk’Abajyanama, Dr. Rangira ati: “Natwe dutanga ubufasha mu bikorwa bikenewe by’Akarere. Umwaka ushize twatanze inka mu Murenge wa Musha, cyari igikorwa cy’Abajyanama b’Akarere ku giti cyabo kidafite aho gihuriye n’imihigo. Uyu mwaka nabwo dufite ikindi gikorwa kijyanye n’imibereho myiza y’abaturage, aho tuzubakira abantu badafite ubwiherero n’inzu zo kubamo; bikazarangirana n’uyu mwaka w’ingengo y’imari bitarenze 30 z’ukwa Gatandatu, kuko imyiteguro yabyo igeze kure.”

Mu mwaka wa 2022/2023, Akarere ka Rwamagana kahize imihigo 107 iri mu byiciro bitatu, ni ukuvuga 28 ijyanye n’Ubukungu aho kuri ubu igeze kuri 95.3% yeswa, hakaba 58 ijyanye n’Imibereho myiza y’abaturage igeze kuri 94.7% yeswa, ndetse n’imihigo 21 ijyanye n’Imiyoborere myiza, ikaba yo igeze kuri 97.4%, aho ijanisha rusange rigaragaza ko igeze kuri 95.4% yeswa.
Ni mu gihe mu mihigo batarabasha kugeraho ijana ku ijana ingana na 4% harimo kubakira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bagateganya ko uzaba wesejwe bitarenze tariki 10 Kamena, hakaba gusarura Toni 650 za Kawa kuko ari bwo zigitangira gusarurwa, hakaza uwo kubaka uburyamo muri TVT ya Rubona ugeze ku 10% kuko uri mu byiciro, kubaka Urwibutso rwa Mwurire narwo ruzubukwa mu byiciro, ndetse n’isoko rya Rwamagana naryo ubu ryatangiye kubakwa kandi rinafite ingengo y’imari, kimwe n’imihanda irimo kubakwa.
Munezero Jeanne d’Arc
