Amashyaka PPC na PDC yagaragaje ko Perezida Paul kagame ariwe wenyine ukwiriye gutorerwa gukomeza kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi ikurikira, maze basaba abayoboke bayo ndetse n’abandi banyarwanda kuzamutora ijana ku ijana.
Umuyobozi w’ishyaka riharanira demokarasi ihuza abantu (PDC) Mukabaranga Agnes, yagarutse ku iterambere ry’ibikorwaremezo muri ntara y’Iburasirazuba aho icyicaro cy’intara cyubatse, avuga ko byose babikesha imiyoborere myiza ya Perezida Paul Kagame.
Yagize ati “Ibindi Nyakubahwa dukesha imiyoborere myiza ni iterambere mwatugejejeho, mwatuzaniye demokarasi yubaka amahoro, yubaka amajyambere ntabwo FPR yigeze yiharira. Buriya FPR nta gihe itagize imitwe ya politiki, imitwe ya politiki iyishyigikira, kuva mu mwaka wa 1991-1992, hari imwe muri iriya mitwe yafashije FPR kurwanirira igihugu.
PDC mwari kumwe Arusha, mwaje kurwanira igihugu murakibohoza. turashimira FPR yemeye gufatanya n’indi mitwe ya politiki mu kubaka iki gihugu; turabibashimira.”
Mukabaranga yabwiye abari bateraniye aho bose ati “Nyakubahwa Paul Kagame muri bariya biyamamaza ni we wenyine ukwiriye icyizere. Ku itariki enye rero, inkoko niyo ngoma, tuzamutore ijana ku ijana.”
Kwamamaza Paul Kagame muri aka karere kandi byashimangiwe na Dr Mukabaramba Alvera uyobora ishyaka PPC, wavuze ko imitwe ya politiki umunani izatora Kagame ijana ku ijana.
Yagize ati “abanyamuryango ba FPR Inkotanyi n’imitwe ya politiki dufatanije tuzamutora ijana ku ijana. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, iyo uvuze ko ufatanije n’imitwe ya politiki umunani bitugwa neza kandi n’abandi twarabivuganye.
PPC ni ishyaka ryavutse mu 2003, ishyaka rya PPC ryatanze umukandida ari we njye. Ibi mbivuze kugira ngo nerekane agaciro wahaye umugore, ninjye mugore wayoboye ishyaka bwa mbere mu Rwanda. Ikindi nagira ngo mbashimire ni uko mu bindi bihugu iyo Perezida amaze gufata igihugu agendana n’abakize.
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika we agendana n’abafite intege nke; kubera izo mpamvu gahunda nyinshi zazanywe na Paul Kagame zirimo VUP, Girinka, Mituweli, uburezi kuri bose, zimaze gutuma umubare munini w’abakene ugabanuka.
Buri ya uburezi kuri bose bwafashije imiryango myinshi itishoboye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, buriya ubuhinzi budateye imbere ntabwo umukene yashobora kujya imbere.”
Yanenze ubuyobozi bubi bwo hambere
Ati ”Abayobozi babi bashyizemo vitesse y’inyuma bigeza igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, Nyakubahwa, mwashyizemo vitesse nshya tugushimira ko udasigaza inyuma ugendana n’abandi nk’uko mwabivuze.
Icyo ndimo kubasaba ni ugutora neza ntihagire imfabusa, ntabwo dushaka impfabusa ahubwo tuzatora ijana ku ijana’ hanyuma dutere imbere nk’uko mwabidusabye.”
Hakizimana Elias/Panorama-Rwamagana
