Hari bamwe mu baturage bo mu karere ka Rwamagana bo bagifite imyumvire ko kwisiramuza bituma imibonano mpuzabitsina itagenda ndeza ndetse n’igitsina cy’umugabo kiba gito.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC kirakangurira abagabo n’abagore guhindura imyumvire idahwitse ko uwisiramuje imibonano mpuzabitsina itagenda neza cyangwa ko igitsina kiba gito, kuyihindura kuko ntaho bihurira kandi ko bifasha abagabo kudapfa kwandura agakoko gatera SIDA. Ikindi kandi ubushakashatsi bwagaragaje ko kwisiramuza bishobora kukurinda 60% kuba wakwandura Virusi itera SIDA, akaba ariyo mpamvu bakangurira igitsina gabo kwisiramuza.
Ku bijyanye no kwisiramuza, kuko hakiri abafite imyumvire y’uko baramutse babikoze batazongera kwishima mu gikorwa cy’abashakanye ndetse ko n’ibitsina byabo byaba bito, ni kimwe mu mbogamizi zikomeye mu kwirinda Virusi itera SIDA.
Ibi bigaragazwa na bamwe mu baturage biganjemo abagore bo mu karere ka Rwamagana mu bukagurambaga bwo kurwanya SIDA.
Aba bagore icyo bahurizaho ni uko bagifite imyumvire iri hasi ko batatuma abagabo babo bisiramuza gusa, hari n’abagabo ubwabo wumva batarasobanukirwa akamaro ku kwisiramuza abandi bakabibuzwa n’abo bashakanye.
Niringiyimana Eric ni umuturage mu kagari ka Ruhimbi mu murenge wa Gishari, avuga ko azi akamaro ko kwisiramuza ndetse anazi ko ushobora kutandura indwara zimwe na zimwe zandurira mu mibonano mpuzabitsina, gusa akangoraho ntabyo yakoze kuko umugore we yamweretse ko atabikunda.
Agira ati “Nagerageje kubiganiriza uwo twashakanye ambwira ko atabikunda kuko bituma imibonano mpuzabitsina itaryoha, bityo ndabyihorere; gusa nanone ntabwo biba ari kimwe. Ikindi iyo wisiramuje igitsina kiragabanuka…”
Mukamunana Alice na we agira ati “kwisiramuza tujya twubyumva babivuga ko ari byiza, ngo birinda indwara nyinshi ndetse ko bigira n’isuku ariko n’udasiramuye yagira isuku abishatse ndetse ataniyandaritse nta ndwara yarwara. Rero numva kwisiramuza ku mugabo wanjye atari ngombwa ndetse sinakwemera ko abikora”
Mukamurenzi Annociata na we ati “Njyewe umugabo sinatuma yisiramuza kuko umugabo wisiramuje ntaryoshya imibonano mpuzabitsina, bityo nkumva uwanjye atabikora pe! Aramutse abikoze twatandukana rwose, kuko uko ari ntacyo bintwaye biranyura!”
Ntakirutimana Jean we avuga ko kwisiramuza ari iby’abato cyangwa abagabo b’abasambanyi we atabikora, gusa akumva ko umwana we abishatse yamufasha kubikora. Anagaragaza ko babibwiwe banabizi, n’ubwo batabikora k’ubwo kubitinya.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya Virusi itera SIDA mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, Dr Ikuzo Basile, avuga ko ubushakashatsi bwagaragaje ko kwisiramuza bishobora kurinda ubwandu bwa Virusi itera SIDA ku kigero cya 60%, akaba ari yo mpamvu bakangurira igitsina gabo kwisiramuza.
Agira ati “Abantu bumva ko kwisiramuza bituma igitsina kigabanuka cyangwa bakumva ko bituma imibonano mpuzibitsina itagenda neza, bakwiye guhindura iyo myumvire kuko ntaho bihurira, ni ukwibeshya, uretse igihu cy’inyuma bakata, nta hantu muganga akata ku gitsina…”
Akomeza agira ati “Ubundi urebye iyo basiramuye ntabwo bajya bakora ku kugabanya igitsina, ibyo ni imyumvire itari yo n’uwaba ayifite njye numva atari n’abakuze gusa, hari n’abavuga ngo abana iyo basiramuwe bakiri bato ngo ntabwo igitsina cyabo gikura; iyo myumvire ntabwo ari yo ntaho bihuriye…”
DR Ikuzo akomeza agira ati “Ariko kandi kwisiramuza ntibikuraho kwandura virusi itera SIDA 100%, niyo mpamvu dukomeza kubakangurira gukoresha ubundi buryo bwo kwirinda Virusi itera SIDA, harimo no gukoresha agakingirizo. Bivuze ngo kwisiramuza hari icyo bigufasha ariko si 100%.”
Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare ku buzima n’imibereho y’abaturage (DHS 2020), bugaragaza ko ku bafite imyaka kuva hagati ya 15 na 49 mu Rwanda hari hamaze gusiramurwa abagabo bangana na 56%.
Munezero Jeanne d’Arc
