Akarere ka Rwamagana katangiye gahunda yo kungera imbaraga mu kurwanya imirire mibi mu bana batarengeje imyaka itanu ndetse no mu bagore batwtite n’abonsa.
Imiryango 1000 yorojwe amatungo magufi, hubatswe uturima tw’igikoni kandi hatangwa n’ibikoresha bifasha mu gukurikirana imikurire y’umwana.
Ku wa gatatu, tariki ya 01 Kamena 2016, mu mudugudu wa Nyagacyamo, Akagari ka Kinyana, Umurenge wa Gishari, habereye umuhango wo gutangiza ibikorwa bitandukanye bijyanye na gahunda yo kurwanya imirire mibi hibandwa ku bana bari munsi y’imyaka ibiri, abagore batwite n’abonsa.
Iyi gahunda ikorwa ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana n’umushinga AEE/ Rwanda nk’umufatanyabikorwa.
Muri uyu muhango, Imiryango 1000 yorojwe amatungo magufi, buri muryango wahawe ihene cyangwa ingurube hiyongereyeho inkoko y’amagi.
Hatanzwe kandi ibikoresho byifashishwa mu gukurikirana ubuzima n’imibereho by’abana bato n’abagore batwite. Ababyeyi bahuguwe ku buryo bwo gutegura indyo yuzuye, abana bagaburirwa indyo yuzuye kandi banahabwa amata mu rwego rwo kwereka ababyeyi babo uko baba bakwiye kubitaho.
Mu rwego rwo kurwanya imirire mibi mu karere ka Rwamagana, mu midugudu itandukanye hagiye hashyirwaho ibikoni by’umudugudu kandi bishyirwamo ibikoresho bihagije, aho ababyeyi bigira gutegura indyo yuzuye ndetse hagira umwana ugaragarwaho n’imirire mibi, akagira gahunda yihariye yo kwitabwaho mu minsi 12 yikurikiranya.
Umuyobozi w’Akarere wungirijwe ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rwamagana, Madamu Umutoni Jeanne, yasabye abaturage kurwanya imirire mibi bivuye inyuma, kwitabira gutanga amafaranga y’ubwisungane mu buvuzi (Mutuelle de sante) no kurangwa n’isuku aho bari hose.
Inkuru dukesha Akarere ka Rwamagana

Imyaka biyezereza ibafasha mu gutegura indyo yuzuye

Bimwe mu bikoresho byatanzwe mu gufasha gukurikirana imikurire y’abana

Nta mpamvu yo kugaburira umwana nabi kandi hari ibyo biyezereza byabafasha gutegura indyo yuzuye kandi bagakoresha amakara make

Indyo yuzuye yateguwe nk’icyitegererezo mu kwigisha ababyeyi kwita ku bana babo.
