Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubuhinzi

Rwamagana: Gutunganya igishanga cya Bugugu I byabongereye umusaruro

Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Bugugu I baravuga ko umusaruro wikubye kabiri k’uwo basaruraga, nyuma y’aho iki gishanga kigabanya Umurenge wa Kigabiro na Rubona gitunganyirijwe.

Abahinzi b’Umurenge wa Rubona n’uwa Kigabiro yo mu karere ka Rwamagana, bavuga ko mbere, iki gishanga kitaratunganywa bagiraga ubwoba bwo guhinga ahantu hanini kuko nta mazi ahagije yari ahari.

Banavuga ko kubera ikibazo cy’amazi, n’aho hato bahingaga babonaga umusaruro udashimishije ndetse rimwe bigatuma bahahinga ibindi bihingwa.

Aba bahinzi bavuga ko nyuma y’uko iki gishanga gitunganyirijwe, Damu ya Bugugu ikongerwamo amazi, bongereye ubuso buhingwa kuko babonaga ikibazo cy’amazi gikemutse.

Umwe muri aba bahinzi Habamuremyi Francois, yagize ati  Nahingaga 10 a (ari) kubera ko amazi yari makeya, none ubu aho amazi atageraga asigaye ahagera, nakoze inshuro 2 nongeraho izindi ari 10. Ukurikije mbere, umusaruro wayiyongereye, kuko mbere twashoboraga kweza imifuka itatu n’igice, none ubu hiyongereyeho nk’imifuka itanu.”

Mbarubukeye yagize ati “Mbere nahingaga ku buso buri kuri 50a ariko ubu ngejeje kuri hegitari. Mbere y’uko batunganya, ahandi ntabwo hashoboraga kugera amazi neza noneho nkabona ko kuhahinga bintera igihombo, nuko ngahitamo kuhihorera nkahahinga indi myaka isanzwe ariko igihe imvura yaguye.”

Mbonyumuvunyi Radjab ; Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana avuga ko igishanga cya Bugugu kimaze gutunganywa byatumye n’abandi bahinzi biganyiraga guhinga umuceri bareka ibindi bihingwa bahita bakangukira kuwuhinga.

Avuga ko n’umusaruro wahise wikuba hafi kabiri k’uwo bahakuraga, bitewe nuko amazi basigaye bayabona uko babyifuza.

Ati Ubu bararwana no kwagura imirima ikaba migari kuko amazi ahagije. Ahubwo batangiye guhinga neza n’amazi ahagije kuko nk’ibi bihembwe bibiri bishize, umusaruro uboneka kuri hegitare (Productivity) nawo wariyongereye kuko amazi yabonetse n’abatabiraga ibijumba hafi aho binjiye mu buhinzi bw’umuceri.”

Mbere igishanga cya Bugugu kitaratunganywa cyahingwagamo n’abahinzi 900 ariko bariyongereye bagera ku 1 200. Umusaruro wo mu bihembwe bibiri bishize wikubye hafi inshuro ebyiri kuko wavuye kuri toni 3 kuri hegitari ugera kuri toni 5.3, hakaba hari umuhigo w’uko umusaruro uzagera kuri toni 7 kuri hegitare.

MUNEZERO JEANNE D’ARC

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.