Mu kagari ka Cyanya, Umurenge wa Kigabiro, mu karere ka Rwamagana, mu mpera z’icyumweru gishize habereye ubukangurambaga ku kwirinda kwishora mu biyobyabwenge bwakurikiwe n’igikorwa cyo kumena litiro 1,728 z’inzoga itujuje ubuziranenge yitwa Intsinzi zafatiwe mu rugo rw’umuturage witwa Biziyaremye Anastase.
Inzoga zitujuje ubuziranenge zihabwa amazina atandukanye. Hari Marokeri, Yewe Muntu, Ibiswika, Ibikwangari na Muriture. Bivugwa ko abazenga bavanga amazi n’ibintu bitandukanye birimo ifu y’amasaka, isukari, amatafari aseye n’umusemburo witwa Pakimaya.
Inzego za Leta zahagurukiye kurwanya iyengwa n’icuruzwa ry’inzoga zitujuje ubuziranenge mu rwego rwo gukumira ingaruka zazo haba ku buzima bw’abantu ndetse no ku iterambere muri rusange.
Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye igikorwa cyo kumena izi nzoga zafatiwe mu rugo rwa Biziyaremye, Umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Kigabiro, Inspector of Police (IP) Eric Mugambage yibanze ahanini ku ngaruka zo kuzinywa no kuzicuruza.
Yagize ati “Igikorwa cy’uyu munsi ni igihamya ko gushora amafaranga mu binyobwa nk’ibi bitujuje ubuziranenge ari ukuyapfusha ubusa nyamara yakabaye ashorwa mu bindi byemewe n’amategeko bibyara inyungu; kandi bitagira ingaruka ku buzima bw’ababinywa.”
IP Mugambage yongeyeho ko gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu , ihohotera rishingiye ku gitsina n’ibindi byaha bifitanye isano na byo bikorwa ahanini n’abanywa inzoga nk’izi; kandi ko ibikorwa byabo bibangamira abandi baha abo babana, abaturanyi babo, ndetse n’abandi; bityo asaba abari aho kuzirinda no kugira uruhare mu kurwanya iyengwa n’icuruzwa ryazo batanga amakuru ku gihe yerekeranye n’ababikora.
Yababwiye kandi ati “Nimuzirinda muzagira ubuzima buzira umuze; mubashe gukora ibibateza imbere binateza imbere igihugu muri rusange; kandi muzirinda ibyaha biterwa no kuzinywa.”
Yashimye abatanze amakuru yatumye Polisi ifata izo nzoga; akangurira abatuye uyu murenge wa Kigabiro kwirinda ibyaha aho biva bikagera; abasaba gutangira ku gihe amakuru yerekeranye n’ikintu cyose bakeka ko gishobora guhungabanya umutekano kugira ngo gikumirwe.
IP Mugambage yasabye abatuye aka gace gukora neza amarondo kugira ngo babashe gukumira ibikorwa binyuranyije n’amategeko.
