Kuri uyu wa kane tariki ya 13/10/2016, i Rwamagana mu ntara y’Iburasirazuba, hatashye Ibiro bya Polisi ku rwego rw’intara byuzuye bitwaye amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni 577, yuzuye mu gihe cy’amezi 12.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Makombe JMV, wari uhagarariye Guverineri w’iyo ntara, yavuze ko iyi nyubako ije gutanga urugero rwiza mu myubakire yo mu mujyi wa Rwamagana, kuko yujuje ibyangombwa byose by’inyubako zo mu mujyi zijyanye n’igishushanyo mbonera cyateganijwe.
Minisitiri w’Ubutabera, Busingye Johnson, yasabye abazakorera muri iyi nyubako kuzayifata neza no kurushaho gukoresha ikoranabuhanga mu byo bakora byose. Yasabye kandi abaturage guteza imbere ubufatanye hagati ya polisi n’abaturage mu gukumira ibyaha.
Panorama

Minisitiri Busingye Johnson na IGP Emmanuel K.Gasana

Icyicaro cya Polisi mu ntara y’Iburasirazuba kijyanye n’igishushanyombonera cy’Umujyi wa Rwamagana.

IGP Emmanuel Gasana (Ibumoso), Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana na Minisitiri w’Ubutabera Busingye Johnston (Iburyo).

IGP Emmanuel K. Gasana na Minisitiri Busingye Johnston aganira n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Makombe JMV.
