Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Rwanda: Kwizihiza Umunsi wo Gukunda Igihugu ni ugukomera ku ndangagaciro

Ku itariki ya 01 Ukwakira buri mwaka, u Rwanda rwizihiza Umunsi wo Gukunda Igihugu. Abanyarwanda bazirikana by’umwihariko ubwitange, umurimo unoze, kwihangana, umurava, ishyaka, ubumwe, gukunda Igihugu, kureba kure, ubumuntu, kuba umunyakuri… n’izindi ndangagaciro zaranze urugamba rwo kubohora Igihugu. Ni urugamba rwatangiye ku wa 01 Ukwakira, 1990 rusozwa ku wa 04 Nyakanga 1994.
Uyu munsi wizihizwa buri Munyarwanda azirikana icyo gukunda Igihugu bivuze kuri we no mu mibanire ye n’abandi, yubakiye ku mateka u Rwanda rwanyuzemo.

Ni igihe cyiza cyo kwibuka uwo Umunyarwanda yahoze ari we, aho inyungu ze bwite niz’Igihugu ari zo yashyiraga imbere; ku buryo yabaga atazuyaza gutabarira Igihugu no kucyitangira.


Ni umunsi urizihizwa by’umwihariko
Muri Hotel des Mille Collines hategerejwe igitaramo cy’umuziki gakondo, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Ukwakira 202; Kikaba cyahuriranye n’Umunsi Mukuru wo Gukunda Igihugu.


Iki gitaramo kiraza kuba kirimo Itorero Inganzo Ngari, rirafatanya gutarama na Massamba Intore ari kumwe na Jules Sentore.

Guhuza iki gitaramo cya gakondo n’umunsi wo Gukunda Igihugu biraba akarusho, kuko ubusanzwe gikundwa n’abatari bake; nk’uko abakunze kukitabira babitangaza.


Izere Aisha ni umukobwa ubyiruka, avuga ko yari amaze igihe atitabira igitaramo na kimwe, ku buryo ari ibintu yari abikumbuye.
Agira ati “Ibitaramo ni ibintu tudaherutse mu Rwanda, ku buryo nkumbuye kwisangamo bidasanzwe! Noneho kuba turatarama tunizihiza Umunsi wo Gukunda Igihugu, ni ibyishimo bihuriranye kuri urwo rukumbuzi.”

Ni umugoroba wo gutaramana n’abakunzi b’umuziki gakondo nk’uko Massamba Intore abivuga; Ati “Ni igitaramo cya gakondo, gusa birumvikana bitewe n’uyu munsi ntabwo turi bubure kuririmbira abantu zimwe mu ndirimbo zijyanye n’uyu munsi, nk’iyitwa ‘Iya mbere Ukwakira’ urumva iyo ntiyaburamo kimwe n’izindi nkeyazifashishwaga ku rugamba rwo kubohora Igihugu.”


Biteganyijwe ko iki gitaramo kiza gutangira saa moya z’umugoroba, kikageza saa yine z’ijoro. Uwifuza kukitabira arishyura amafaranga ibihumbi 20 y’u Rwanda, arimo ibihumbi 10 aza kunywera.


Gukunda Igihugu ni ugukunda abantu, guharanira ko bamererwa neza bakagira ubukungu, imibereho myiza, amahoro n’umutekano, ubuyobozi bwiza, iterambere rihoraho n’imibanire myiza.

Source: www.cheno.gov.rw


UMUBYEYI Nadine Evelyne

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.