Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi iratangaza ko mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro, guverinoma yashyize imbaraga mu kureshya abashoramari mu rwego rw’ubuhinzi, bafasha igihugu kongera umusaruro uturuka muri uru rwego.
Ni mu gihe imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza ko umusaruro w’ibihingwa ngandurarugo wagabanutseho 3%.
Muri rusange, Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare kigaragaza ko umusaruro mbumbe w’igihembwe cya 2 cya 2023 wazamutse ku rugero rwa 6.3% aho wageze kuri miliyari 3,970Frw uvuye kuri miliyari 3,282Frw.
Uruhare rwa serivisi rwageze kuri 45%, ubuhinzi bwo bwagize uruhare rwa 27% mu gihe inganda zifite uruhare rwa 20%. Umuyobozi w’Ikigo cy’Ibarurishamibare Yusuf MURANGWA asobanura ko uretse ubuhinzi, izindi nzego zagiye zizamuka.
Kuba umusaruro w’ibihingwa ngandurarugo waragabanutse, biri mu bikomeje kugira uruhare mu izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ku isoko.
Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi Richard TUSABE asobanura ko ahanini igabanuka ry’umusaruro riterwa n’ihindagurika ry’ikirere. Gusa agaragaza ko guverinoma yafashe ingamba zagira uruhare mu guhangana n’igabanuka ry’umusaruro w’ibihingwa ngandurarugo.
Muri uyu mwaka wa 2023, biteganyijwe ko umusaruro mbumbe w’ubukungu bw’igihugu uzazamuka ku rugero rwa 6,2% nyuma y’uko umwaka ushize wa 2022 wari wazamutse ku rugero rwa 8,2%. Ni mu gihe mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka, umusaruro mbume wari wazamutse ku rugero rwa 9,2%.
Inkuru dukesha RBA
