Buri mwaka ku itariki ya 05 Ukwakira, u Rwanda rwifatanya n’Isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wa Mwarimu. Minisiteri y’Uburezi, yizihije uyu munsi kuri uyu wa kabiri, byari ku nshuro ya 20 uyu munsi wizihizwa mu Rwanda.
Mu kwizihiza uyu munsi, Minisitiri w’Uburezi, Dr. Uwamariya Valentine yavuze ko Igihugu cyose gishaka kugera ku iterambere rirambye; bityo mwarimu ni we nkingi ya mwamba. Yabwiye abarimu bose kandi ko Igihugu, Ababyeyi ndetse na Sosiyete nyarwanda muri rusange, bazakomeza kubashyigikira mu nshingano nziza bafite.
Minisitiri w’Uburezi yanashimiye abarimu bose muri rusange, avuga ko kugira ngo uburezi bufite ireme bugerweho, hakenewe abarimu beza babishoboye kandi bahagije.
Ibi biratiza imbaraga bamwe mu barimu bagaragaza impungenge baterwa no kuba mu kazi kabo bataragera ku mubare wifuzwa, ngo babashe gutanga uburezi bufite ireme.
Gatera JMV ni umwarimu wigisha muri bimwe mu bigo by’amashuri abarizwa mu Karere ka Kicukiro, agira ati “Turakora umurimo wacu tunawukunze, ariko ducyenera izindi mbaraga. Umwana ntakwiye guharirwa mwarimu wenyine ngo ababyeyi baterere iyo, kandi babana igihe kinini; bwa burezi bufite ireme duharanira tuzabugeraho kubw’ubufatanye.”
Akomeza avuga ko mwarimu akivunika mu gutanga amasomo menshi icyarimwe, ko hacyenewe abandi bashya.
Ati “Iyo twigisha tugerageza no gukundisha abanyeshuri ibyo dukora kugira ngo tuzabone abadufasha gukomeza gutanga uburezi, n’abazadusimbura igihe cyacu cy’izabuku. Ni aha buri wese kubyiyumvamo tugatanga umuganda ku Gihugu cyacu, duharanira iterambere rishingiye ku kujijuka.”
Guhemba Abarimu b’indashyikirwa
Hateganyijwe ko abarimu b’indashyikirwa bahembwa, kuri uyu munsi. Ni abarimu baturuka mu mashuri y’uburezi rusange (General Education), abo mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVETs Schools), aya Leta n’ayigenga, guhera ku rwego rw’amashuri Abanza n’Ayisumbuye.
Abarimu b’indashyikirwa bahembwa muri ibi birori, bahabwa ibihembo bitandukanye, birimo mudasobwa, amafaranga, moto,…. Baba baratoranijwe guhera ku rwego rw’Ishuri kugeza ku rwego rw’Igihugu.
Insanganyamatsiko y’ Umunsi Mpuzamahanga wa Mwarimu, uyu mwaka igira iti “Abarimu ku isonga mu kubaka uburezi buhamye”.
UMUBYEYI Nadine Evelyne
