Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Sekanyange Jean Léonard, Umuyobozi mushya wa Sosiyete Sivile

Sekanyange Jean Leonard watorewe kuyobora Sosiete sivile (Photo/Courtesy)

Mu Nteko yayo rusange, kuri uyu wa 23 Gicurasi 2017, Sosiyete y’u Rwanda yatoye Umuyobozi mushya, Sekanyange Jeanb Léonard, ugiye kuyiyobora mu gihe cy’umwaka umwe, akaba agiyeho asimbuye Munyamariza Edouard wayiyoboraga kuva mu 2014.

Sekanyange wari usanzwe ari Umuyobozi w’Ihuriro ry’Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO), yatangaje ko agiye kurushaho gushyira umwuka mwiza muri sosiyete sivile, gukorana neza n’abafatanyabikorwa ndetse no kurushaho kwegera abaturage babakorera ubuvugizi.

Ku bijyanye n’amategeko yavuguruwe, Sekanyange yavuze ko azatuma nta muyobozi wica akazi cyangwa se ngo arambirane.

Yagize ati “Aya mategeko azadufasha kudatinda ku butegetsi, kuko umuyobozi azajya amaraho manda imwe kandi itongerwa. Uzajya atorwa azajya amenya ko hari inshingano agomba kuzuza, iz’ibanze akaba ari ugukorera abaturage.”

Munyamariza Edouard, wasoje manda ye ya kabiri, yasabye abamusimbuye guha umwanya urubyiruko, kugira ngo barusheho kubaka ejo hazaza ha Sosiyete sivile.

Yagize ati “Mu myaka igera kuri itandatu twakoranye n’urubyiruko, ariko ugasanga ntibijiramo neza kuko imiryango yabo itari kuri gahunda, aho wasangaga umuryango w’urubyiruko udafite ubuzimagatozi. Ikindi ni uko urubyiruko usanga ari abantu bihuta, ku buryo kubitaho bizarushaho kubaka Sosiyete sivile.”

Akomeza agira ati “Imiryango itari iya Leta iri mu rugendo rw’impinduka, dukwiriye kubaka imiryango nyarwanda ishingiye ku ndangagaciro nyarwanda, yanga gukorera mu kwaha kwa Leta, mu kw’imiryango nterankunga cyangwa undi uwo ariwe wese, ariko igakorera mu kwaha k’umunyarwanda kuko ibereyeho inyungu ze.”

Sekanyange Jean Léonard watorewe kuyobora Sosiyete sivile, yungirijwe na Visi Perezida wa mbere, Munyansanga Alex, na ho Visi Perezida wa kabiri hatorwa Mujawingoma Muligo Ziporah.

Komite Ngenzuzi yatowe iyobowe na Nzabonimpa Oscar, Visi Perezida Gahamanyi Jules, ku mwanya w’Umwanditsi hatorwa Twahirwa Emmanuel.

Komite Nkemurampaka ku mwanya wa Perezida hatowe Rwemarika Félicité , Visi Perezida Nzeyimana Célestin na ho ku mwanya w’Umwanditsi hatorwa Musafiri Nitezeho.

Muri iyo Nteko Rusange hakiriwe imiryango mishya y’urubyiruko irimo Ihuriro nyarwanda ry’urubyiruko (Rwanda Youth Forum), Urugaga nyarwanda rw’ababana na virusi itera SIDA (RRP+) n’uwita ku bidukikije -RENGOF (Rwanda Environmental NGOs Forum).

Imiryango itari iya Leta isabwa gukorera abaturage kurusha gukorera abaterankunga kandi badabakwiye kubabazwa nuko hari abavuga ko bakorana na Leta, ahubwo bakwiye kubyishimira, kuko icyo bagamije ari ukubaka igihugu. Ariko kandi hari abanyamuryango bagifite ikibazo cyo kuba bagishaka kuyoborwa n’ababahaye inkunga, bityo inzira ikaba ikiri ndende.

Mutesi Scovia

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities