Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’imari muri Sena ivuga ko hakenewe imbaraga mu kubungabunga agaciro k’ifaranga no guhangana n’izamuka ry’ibiciro ku isoko.
Byagarutsweho ubwo iyi komisiyo yashyikirizaga inteko rusange imyanzuro yakozwe ku isuzuma rya raporo ya Banki Nkuru y’u Rwanda ya 2020/2021, hanatangizwaga igihembwe cya kabiri gisanzwe.
Ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro ndetse n’agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda, ni bimwe mu byo Abasenateri bifuje ko byakongerwamo imbaraga mu kubungabunga agaciro karyo ndetse no kongera ikigero cy’ibikorerwa mu gihugu no kongera ikigero cy’ibyoherezwa mu mahanga.
Bavuga ko Banki Nkuru y’u Rwanda ifatanyije n’inzego bireba ikwiye kwita by’umwihariko ku kurushaho gushyigikira urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, rukoroherezwa kubona inguzanyo ndetse n’ubwishingizi, gushyiraho mu bigo by’imari uburyo bwihariye bwo korohereza abahinzi n’aborozi kubona inguzanyo zihendutse mu gihe hagitegerejwe ishyirwaho rya Banki yihariye ishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi.
Inteko rusange ya Sena isanga hari byinshi byakozwe kugira ngo ubukungu bw’igihugu bukomeze gusigasirwa nubwo icyorezo cya COVID-19, cyakomye mu nkokora umuvuduko igihugu cyari gifite mu iterambere ry’ubukungu.
Inteko ya SENA yafashe umwanzuro wo guhamagaza uhagarariye Guverinoma kugira ngo azatange ibisobanuro ku bibazo byagaragajwe bijyanye n’igabanuka ry’agaciro k’ifaranga, ihindagurika ry’ibiciro ku masoko; ishoramari mu buhinzi n’ubworozi rikiri rito.
Hari kandi inguzanyo zitangwa n’amabanki y’ubucuruzi n’ibigo by’imari biciriritse, ikoranabuhanga mu guhererekanya amafaranga, imikorerere y’ikigega cyo kuzahura ubukungu ndetse n’ibibazo biri mu rwego rw’ubwishingizi.
MUNEZERO JEANNE D’ARC
