Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena, yemeje Gatete Claver nka Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye_UN.
Ni igikorwa cyabanjirijwe no gusuzuma ko Gatete, wahoze ari Minisitiri w’Ibikorwaremezo, yakwemerwa nka Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni.
Raporo ya Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, imaze kugenzura ikagaragaza ko Gatete afite ubumenyi n’ubunararibonye, buzamufasha mu nshingano ze; Sena na yo yanzuye ko imwemeje, ku mwanya wo guhagararira u Rwanda muri UN.
Ibi bikurikiye impinduka zakozwe muri Guverinoma, ku itariki 31 Mutarama 2022, ubwo Perezida Kagame yashyiraga mu mwanya wa Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Ernest Nsabimana, awusimbuyeho Amb Gatete Claver.
Ni nabwo Amb. Gatete Claver wari umaze imyaka 4, ari Minisitiri w’Ibikorwaremezo, yahawe inshingano nshya; agirwa Ambasaderi w’u Rwanda, i New York mu Muryango w’Abibumbye_UN.
Amb Gatete Claver Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya 2 cya kaminuza, n’icya 3 muri ‘Agricultural Economics’ yakuye muri University of British Colombia, muri Canada.
Mu nshingano zitandukanye yabanjemo, zirimo kuba Amb Gatete yarabaye Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu_BNR, yabaye kandi Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, umwanya yamazemo imyaka 3 (2013- 2018); Yabaye kandi Ambasaderi w’u Rwanda mu Bihugu nk’u Bwongereza, Ireland na Iceland.
UMUBYEYI Nadine Evelyne
