Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Senateri Mucyo Jean de Dieu yatabarutse

Senateri Mucyo Jean de Dieu utabarutse muri iki gitondo.

Amakuru agera ku kinyamakuru Panorama, arimo no kunyura hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga ni uko Senateri Mucyo Jean de Dieu yitabye Imana mu kanya gashize, aho akorera mu nteko ishinga amategeko, muri iki gitondo ku wa 3 Ukwakira 2016.

Amakuru avuga ko Senateri Mucyo yitabye Imana nyuma yo kugwa mu ngazi (Escaliers) zo mu nteko Ishinga Amategeko, agana aho akorera muri Sena, yahise ajyanwa mu bitaro byitiwe Umwami Faysal akaba ariho aguye.

Senateri Mucyo Jean De Dieu yari muntu ki?

Senateri Mucyo Jean de Dieu atabarutse afite imyaka 55. Yavutse ku wa 07 Ukuboza 1961 i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, yiga amashuri abanza i Save mu 1967, arangiza amashuri yisumbuye mu 1980 ahita abona akazi muri Minisiteri y’Ubutabera.

Yatangiye kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda mu 1985 arangiza mu 1990, aza kwiga icyiciro cya Gatatu cya kaminuza (Masters) mu 2012, aho yarangije mu bijyanye no gukumira Jenoside.

Mucyo Jean de Dieu yinjiye mu gisirikare mu 1994 nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yari yarahunganye n’abandi muri Hotel de Milles Collines.

Mu 1995 yahawe kuyobora urwego rw’ubugenzacyaha muri Minisiteri y’Ubutabera, mu 1997-1998 agirwa Umucamanza wa gisirikare (Conseil de guerre) ariko izo nshingano akomeza kuzifatanya zombi.

Muri Gashyantare 1999 yagizwe Minisitiri w’Ubutabera kugeza mu 2003, ari na wo mwaka yavuye mu gisirikare ageze ku ipeti rya Kapiteni.

Kuva mu 2003 kugeza mu 2006, Mucyo Jean de Dieu yagizwe Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika, kuva mu mu 2006 kugeza mu 2007 ayobora Komisiyo yakoze raporo ku ruhare rw’Abafaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, inshingano yasoje agirwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) kugeza mu 2015.

Kuwa 29 Gicurasi 2015 nibwo Komisiyo y’Amatora yemeje ko Mucyo Jean de Dieu ari we watorewe kuba senateri ahagarariye Intara y’Amajyepfo ku majwi 50.3%, asimbura Senateri Dr Bizimana Jean Damascene wari wagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities