Umunyamideli, umushabitsi Mbabazi Shadia uzwi nka Sahadyboo yagaragaje ko ari mu rukundo ruryoshye nyuma y’igihe kinini avugwa mu rukundo n’abantu batandukanye.
Shady Boo yatangaje ko yahuye n’umuntu bahuje ubudahemuka kandi udafite imikino mu rukundo. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze (nkuko ari ho asanzwe akenshi atambutsa ubutumwa bwe),
Yagize ati “Nyuma na nyuma uzahura n’uwarambiwe imikino nkawe kandi ubudahemuka bwe bukaba ari nk’ubwawe.”
Aherekejwe n’amafoto y’umusore bari mu rukundo yongeye ho ati”Ibaze kubona urukundo n’ubushuti mu muntu umwe.”
Hari amakuru avuga ko uyu musore wamaze gutwara umutima wa Chady Boo yaba yitwa Manzi Jeannot akaba atuye mu gihugu cya Kenya.
Uyu mugore w’abana 2 babiri yabyaranye na Meddy Saleh uzwi mu gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi ba hano mu Rwanda, yavuzwe mu nkundo zitandukanye n’ibyamamare byo muri aka karere cyane nk’umuhanzi Diamond Platinumz.
Shady Boo azwi ho kuba ari umwe mu bagore bakurikiranwa na benshi ku mbugankoranyambaga hano mu Rwanda kuko afite abagera kuri miliyoni 1 bamukurikirana kuri Instagram.
Nyuma yo gutandukana na Meddy Saleh muri za 2016 yari atarongera kwerura ngo avuge ko hari uwamutwaye umutima.
NSHUNGU RAOUL