Uretse abakinnyi bagenda bahindura ikipe bakinagamo, imvune zugarije zimwe zimwe mu ikipe z’ibihugu, izindi zifitanye ibibazo bikomeye n’abakinnyi nazo, mbese mu isi y’umupira w’amaguru, birakomeye!
Mu gihe mu bindi bihugu Shampiyona zigiye gutangira, nko mu Bwongereza, mu Bufaransa muri Hisipaniya no mu Budage, mu mpera z’iki cyumweru, mu Rwanda hagiye gukinirwa igikombe kiruta ibindi.
APR FC na Rayon Sport, zirahatanira icyo gikombe kuwa 12 Kanama 2023. Ikipi ya APR FC, yari imaze imyaka 11 idakinisha abanyamahanga, yongeye kubagarira mu mibare yabo, ndetse inabashakira umutoza utoroshye ukomoka mu Bufaransa.Yaguzwe akayabo ka miliyoni zirenga 100. Ubu nta kipi afite.
Uwahoze ari kapiteni wayo Imanishimwe Jabel, yahoze akinira ikipi ya Rayon Sport, aza kuyivamo yerekeza muri APR FC anyuze muri Gor’mahia yo muri Kenya, atanzweho akayabo ka miliyoni 62 z’amafaranga y’u Rwanda, aza kongera amasezerano mu ikipi y’ingabo z’u Rwanda atanzweho miliyoni 45 nk’uko abitangariza bagenzi bacu bo kuri Radio 10.
Uyu musore rero ubu nta kipi afite n’ubwo avuga ko akiri umukinnyi wa APRFC. Avuga ko yagiye muri Arabia Saoudite akorayo igereragezwa baramushima ariko basanga afite imikino mike, bamusaba ko yashaka aho akina akazamura urwego.
Ku birebana n’iyi kipi yahoze akinira, arasanga kuba yarazanye abanyamahanga, nta mpinduka nini abona bizazana APR FC, kuko abona urwego rw’imikinire rutahindutse. Ku birebana na Rayon Sport, kuva yayivamo ngo abona aribwo irimo ijya ku murongo.
Twibuke ko izi kipi za Rayon Sport na APR FC, zizahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika.
Rayon Sport nayo imaze iminsi mu myiteguro ikomeye, kugeza ku munsi w’umukino nyir’izina, irangajwe imbere n’umutoza wayo, Yamen Zelfan, ukomoka mu gihugu cya Tuniziya.
Nyuma y’ibibazo bitandukanye yagiranye na bamwe mu bakinnyi baguzwe n’ubuyobozi bwa Rayon Sport, amakuru ava mu Nzove avuga ko hari abakinnyi babiri bashobora kuba bagiye gutizwa mu ikipe za hano mu Rwanda, ari bo Eric Mbirizi na Rafael Osalue.
Bimenyimana Jeremy