Kwishyurirwa ibikenewe byose kugira ngo abana makumyabiri bakomoka mu miryango itishoboye bakomoka mu murenge wa Shyorongi, mu karere ka Rulindo, ni kimwe mu byaranze ibirori byo guha Noheli abana, byateguwe n’ikigo gicukura amabuye y’agaciro (EuroTrade International-ETI-Nyakabingo Mine) muri uwo murenge.
Ku wa gatandatu tariki ya 8 Ukuboza 2018, wari umunsi w’ibirori ku bana bo mu kagari ka Nyakabingo bahuriye mu kigo cya ETI basangizwa iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, ibintu bivugwa ko ari uburyo bwo kwishimana n’abana no kubafasha gusabana kuko hari imiryango idashobora kubigeraho kubera amikoro.
Muri ubwo busabane, ni bwo abana 20 bakomoka mu miryango itishoboye harimo abacikirije amasomo n’abandi bakiga ariko badashobora kubona ibikenerwa byose kugira ngo bige neza, bahawe inkunga yo kwishyurirwa ibyo bakenera byose mu buzima bw’ishuri. Iyi ikaba ari imwe mu nshingano za ETI mu rwego rwo gufata Leta mu gukemura bimwe mu bibazo byugarije umuryango nyarwanda, nk’uko byagarutsweho na Peet Miiller, Umuyobozi Mukuru wa EuroTrade International, Nyakabingo Mine.
Agira ati “N’ubwo turi hano mu rwego rw’ubucuruzi, nk’imwe mu ntego yacu tugomba no kugira uruhare mu gukemura bimwe mu bibazo abaturage batuye hafi yacu bafite. Twahisemo rero gufata abana makumyabiri tukabagira abacu, tukabafasha kwiga kugeza barangije amashuri yisumbuye.”
Peet akomeza avuga ko abakozi ba Nyakabingo Mine ubwabo aribo bashatse amakuru kuri abo bana bafite ibibazo, banegera ubuyobozi bw’inzego z’ibanze batoranyamo 20 kandi bagomba guhabwa ibyo umunyeshuri akenera byose. Umwana uzajya uba asoje amasomo cyangwa agize ibibazo bituma adashobora gukomeza kwiga azajya asimbuzwa undi. Iki gikorwa kizatangirana n’umwaka w’amashuri 2019.
Umyobozi w’Akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Gasanganwa Marie Claire, ashima igikorwa cyakozwe na ETI Nyakabingo Mine, ko gitanga isomo no ku bandi bafatanyabikorwa bakorera muri ako karere, ko bakwiye kugira ibikorwa nk’ibyo bifasha igihugu gukemura bimwe mu bibazo byugarije abaturage batuye aho ibyo bigo bikorera.
Agira ati “Iki ni igikorwa dushima kuko guhuza abana bibafasha ubwabo gusabana hagati yabo. Ni umuco mwiza. Ikindi gishimishije ni uko bemeye gufasha bariya bana mu rugendo rwo kwiga. Ni isomo ibindi bigo bikorera mu karere kacu bikwiye kwigiraho mu kudufasha kubona umuti wa bimwe mu bibazo abaturage bacu bafite, by’umwihariko aho ibyo bigo bikorera. Uyu ni we mufatanyabikorwa twifuza kuko arasubiza ibibazo akarere gafite.”
Abana bahawe inkunga yo kwiga bavuga ko bibakuye mu bwigunge, kuko bamwe bakomoka mu miryango ikennye byari byarabaviriyemo kureka kwiga kubera kubura amafaranga y’ishuri, imyambaro n’ibindi bikoresho.
Dushimimana Alice, afite imyaka 16. Yavuye mu ishuri arangije ibihembwe bibiri mu mwaka wa mbere muri GS Rwahi, bikaba byaratewe no kubura amafaranga y’ishuri, kuko bamwirukanaga n’ubwo bari mu kiciro cya mbere cy’ubudehe. Amaze umwaka wose atiga.
N’ikiniga cyinshi ariko havanzemo n’ibyishimo agira ati “Kuva ngeze mu mwaka wa mbere byambereye ikibazo kubera kubura amafaranga y’ishuri. Sinigeze menya umwanya nagize, sinigeze menya amanita yanjye, mpitamo guhagarika kwiga kuko mama ntabushobozi yari afite. Ubu ariko ubwo ngarutse ku ishuri, ngiye kuziga nshyizeho umwete ku buryo nzajya muri kaminuza ngire icyo marira mama n’abo tuva inda imwe.”
Abijuru Arsène, afite imyaka 13, asoje amashuri abanza. Avuga ko mu rugo ari abana bane kandi batunzwe na mama wabo gusa. Avuga umubyeyi we atazongera kuvunika amushakira uko yiga, na we azabitura kubabera umwana mwiza kugeza ubwo azaba umuntu ukomeye mu gihugu.
Agira ati “Byantunguye cyane kuba bagiye kumfasha kwiga. Numvaga ntazi iherezo ryanjye ariko ubu bimpaye imbaraga zo kwiga nshyizeho umwete, kandi nzabe umuntu ukomeye kuko nziga nkagera kure.”
Binyuze mu Ihuriro ry’akarere n’imiryango itegamiye kuri Leta igakoreramo (DJAF), buri muryango usabwa guhuza ibikorwa byawo n’imihigo y’akarere, kandi ukagira uruhare mu guhindura ubuzima bw’abatugare b’aho ikorera. Ibi byose bikajyana na gahunda yo kwihutisha iterambere rirambye.
Rwanyange Rene Anthere

Abana bitabiriye ubutumire bw’umunsi wa Noheli (Ifoto/Panorama)

Abana basangijwe umunsi mukuru wa Noheli (Ifoto/Panorama)

Pere Noel asangiza abana umunsi mukuru wa Noheli (Ifoto/Panorama)

Ibirori byizihijwe n’abana (Ifoto/Panorama)

Ibirori byizihijwe n’Itorero ry’abana (Ifoto/Panorama)

Ibirori byizihijwe n’Itorero ry’abana (Ifoto/Panorama)

Ababyeyi n’abayobozi bitabiriye ibirori basabanye n’abana (Ifoto/Panorama)

Ababyeyi n’abayobozi bitabiriye ibirori basabanye n’abana (Ifoto/Panorama)

Ababyeyi n’abayobozi bitabiriye ibirori basabanye n’abana (Ifoto/Panorama)

Ababyeyi n’abayobozi bitabiriye ibirori basabanye n’abana (Ifoto/Panorama)

Ababyeyi n’abayobozi bitabiriye ibirori basabanye n’abana (Ifoto/Panorama)

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe imibereho myiza, Gasanganwa Marie Claire, aganira n’umuyobozi mukuru wa ETI-Nyakabingo Mine, Peet Miiller (Ifoto/Panorama)

Abayobozi batandukanye bitabiriye ibirori byo gusangiza abana umunsi mukuru wa Noheli byateguwe na ETI -Nyakabingo Mine (Ifoto/Panorama)
