Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubushakashatsi

“Si byiza gukoresha ‘Paracétamol’ wivura umutwe watewe n’isindwe” -Ubushakashatsi

Nyuma y’ijoro riba ryaranzwe no kunywa umuntu agasinda, abyuka arwaye isindwe, abantu bakunze kwita ‘hang over’ cyangwa ‘gueule de bois’; aho uwanyoye ameneka umutwe, ku buryo hari n’abahitamo kunywa ibinini mu buryo bwo kwivura.

Bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko umuntu yagize isindwe, birimo kumeneka umutwe, kubara imikaya no kumvamo ibinya, kumva umunaniro, kwiyanga no kugira icyaka cyinshi, imyivumbagatanyo mu gifu no mu mara, kugira isesemi, gucibwamo no kuruka, ndetse no kubira ibyuya no gususumira.

Ibyo abenshi bakunze guhuriraho kenshi ni ukubabara umutwe, bitewe n’ingano y’inzoga umuntu aba yanyoye; imyaka, igitsina, uburyo inzoga ikwirakwira mu mubiri n’ibindi, … Uyu muntu ubabara cyangwa wamenetse umutwe, usanga yihutira gufata umuti wa Paracétamol, ndetse hari n’ababigendana iyo biteguye kugasoma.

Ubushakashatsi bugaragara mu kinyamakuru ‘Femme actuelle’, buvuga ko uyu muntu aba arimo gufata uburozi, bushobora no kumuhitana.

Mu kiganiro yagiranye n’iki kinyamakuru, Umuhanga mu by’imiti, Francisco Javier Otero Espinar, wo muri kaminuza ya Saint-Jacques-de-Compostelle muri Espagne, yasobanuye uburyo ikinini cya Paracétamol iyo gihuye n’inzoga bikora uburozi mu mubiri w’umuntu.

Ni gute inzoga ikwira mu mubiri?

Iyo umuntu anyoye inzoga, ikinyabutabire kirimo cyitwa ethanol, kinyura byihuse mu nzira cyangwa se mu rwunge rw’inzungano z’igogora (guhera mu kanwa kugera mu nzira umwanda munini usohokeramo), hanyuma ikaboneza ijya mu mwijima ibifashijwemo na ‘enzymes’ zitwa Alcool-déshydrogénase/ADH.

Iyo umuntu anyoye inzoga igihe kirekire, ishobora kwangiza ubuzima bw’umwijima, bikaba byamuviramo indwara yawo izwi nka ‘Hepatite alcoolique’ cyangwa iyisumbuyeho izwi nka Cirrhose du foie.

Ku kimenyetso cyo kumeneka umutwe, bituma uwanyoye yumva yanywa ikinini cya Paracétamol, ubundi gikoreshwa mu kurwanya umuriro n’ububabare; dusanga na cyo nk’uko uyu muhanga mu by’imiti abivuga, iyo kinyowe kinyura mu maraso, kigatunganyirizwa mu mwijima mbere y’uko ibisigazwa byacyo bisohoka binyuze mu mpyiko. Icyakora ngo iyo gikoreshejwe mu kuvura bisanzwe, nta ngaruka kigira.

Ni uruvange runaniza umwijima

Ikibazo nyamukuru kigaragara, ni uko yaba etanol iboneka mu nzoga yihutira kuruhukira mu mwijima ibifashijwemo na za enzymes za ADH, hakiyongeraho n’iyo Paracétamol, na yo itunganyirizwa mu mwijima; byose bigafatwa nk’umwanda ugomba gusohorwa n’umubiri.

Ibi bituma uko umuntu arushaho kunywa ibisembuye, yarwara isindwe akihutira kunywa Paracétamol, ari na ko umwijima ugenda wangirika, ukazagera aho upfa burundu.

Hari uburyo bwa kamere bwafasha umuntu guhangana n’isindwe, nko kunywa ariko wabanje kurya, kunywa ikawa, kurya ibikungahaye kuri vitamine C, kwirinda kunywa uruvange rw’inzoga z’ubwoko butandukanye ndetse no kwirinda kuvanga inzoga na Coca-cola.

Nkubiri B. Robert

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.