Ku wa Gatanu 31 Gicurasi 2024, Rwanda Journalists Association (ARJ) yongeye guhuza ibinyamakuru n’abanyamakuru binararibonye bakorera mu Rwanda bagera kuri 25 ibahuriza muri Great Season Hotel. Kwirinda kuba nyamwigendaho, kugendana n’ibihe no kunoza imikorere ni izingiro ry’ibiganiro.
Iyo nama yitabiriwe n’abahagarariye ARJ, LAF, RGB, RMC. Amaradiyo na Television zikorera mu Rwanda. Iyi nama yamaze amasaha ane yafunguwe n’umunyamabanga mukuru w’iryo huriro uzwi nka Popote ari we Janvier Nshimyumukiza wari uhagarariye umuyobozi waryo Aldo Havugimana.
Mu byo baganiriye harimo gusesengura ibyavuye mu bushakashatsi ku mikorere, ibibazo n’ibisubizo by’itangazamakuru mu Rwanda. Hizwe cyane cyane ku bijyanye n’ubushobozi, kwigira no kunoza imikorere no gukora ibishoboka ngo inkuru zitarwe kandi zigezwe ku banyarwanda, nta kubogama cyangwa gukabya kandi zerekeze ku iterambere nyaryo n’imiyoborere myiza.

Mu gusoza iyo nama nyunguranabitekerezo Peacemaker Mbungiramihigo wari ahagarariye Urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere, Rwanda Governance Board (RGB), yanzuye ashishikariza, ibitangazamakuru n’abanyamakuru kumenya neza abo bakorera, kwirinda kuba ba nyamwigendaho bakorana neza n’abafatanyabikorwa, kugendana n’ibihe tugezemo no kunoza imikorere.
Abanyamakuru mu nshingano zabo zo kwigisha, kumenyesha amakuru no gushimisha abaturage, rubanda n’abanyarwanda muri rusange, dukorere hamwe, twirinda ubuswa, amatiku n’icyo ari cyo cyose cy’amanjwe mu Rwanda n’abanyarwanda.
Prof. Pacifique Malonga
Umwanditsi n’umunyamakuru
