Rukundo Eroge
Isiganwa ryo gutwara imodoka rizwi nka Formula One ryatangiye mu 1946 mu Bwongereza mu gace ka Silverstone Circuit, ritangizwa na Marquis Antonio Brivio Sforza. Iri rushanwa ryemejwe ku mugaragaro rinashyirirwaho amategeko arigenga mu 1950 n’Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umukino wo gusiganwa mu modoka (FIA: Fédération Internationale de l’Automobile).
Igitekerezo cyo gutangira iri siganwa cyaje nyuma y’uko mu myaka ya 1920 na 1930 habayeho irindi rushanwa ryo gutwara imodoka ryitwaga World Manufacturers Championship, Marquis Antonio Brivio Sforza na bagenzi be bararyitegereza, mu myaka yakurikiyeho biyemeza gutangiza isiganwa ryabwo ryitwa Formula 1.
Ku nshuro ya mbere Formula 1 yegukanwe na Farina ukomoka mu Butaliyani aho yaje kwegukana n’andi marushanwa abiri mu myaka yakurikiyeho nyuma y’iryambere.
Iri rusahwa rya Formula 1 ryaje gukomeza gukura rigera ku migabane itandukanye. Muri Afurika ryahageze mu 1958 rikinirwa ahitwa Ain Diab muri Morocco. Magingo aya iri siganwa ritegurirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho rikinwa buri nyuma y’igihe kirenze umwaka.
Iri rushanwa rikinwa hakoreshejwe imodoka zabugenewe, aho umuntu ashobora gukina atwara wenyine cyangwa afite umufasha mu marushanwa. Iri rushanwa kandi rikinwa umuntu asiganwa gutwara mu ntera runaka (Circulation) cyangwa asiganwa no kwihuta kurusha abandi ahantu runaka (Sprint).
Mu gukina iri rushanwa ryo gutwara imodoka riri ku rwego rwo hejuru ku Isi, abasiganwa bakina intera ingana na Kilometero 300 ariko itarenga kilometero 305, mu gihe kitarenze iminota 90, ni ukuvuga mu isaha n’igice, mu cyitwa Grand Prix.
Lewis Hamilton ni we umaze kwegukana Formula 1 inshuro nyinshi, aho amaze kuyegukana ku rwego rw’Isi inshuro indwi (7) mu bihugu bitandukanye ryabereyemo. Hamilton ari no mu bahabwa amahirwe ko bashobora kwegukana irigiye kuba.
Irusahnwa rya Formula 1 rikundwa na benshi rigira n’andi menshi arishamikiyeho, na yo yitwa Formula ariko agatandukanira ku mibare. Hari nk’iryitwa Formula 2 ugakomeza hagendewe ku ntera rikinwamo n’ibikoresho bikoreshwa n’aho rikinirwa. Iri rushanwa ryantangiriye ku mugabane w’u Burayi, muri uku kwezi k’Ukuboza Inama yaryo nkuru (General Assembly) irabera mu Rwanda, ndetse hatangirwe n’ibihembo. Mu Rwanda hasanzwe hari isiganwa mu modoka ryitwa Rwanda Mountain Rally, mu nkuru itaha tukazabagezaho ibihugu rimaze kuberamo kuva ryatangira.
