Rukundo Eroge
Arboretum ni ijambo ry’Ikiratini risobanura ahantu hahinze ibiti by’ubwoko butandukanye. Arboretum y’i Ruhande rero ni ishyamba rinini riri ku musozi wa Ruhande, mu mudugudu wa Gasenyi, Akagari ka Butare, Umurenge wa Ngoma, mu karere ka Huye.
Iri shyamba rikikije inyubako za Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, riri ku buso bwa hegitari zisaga 200. Ryatewe mu gihe cy’ubukoroni mu 1933, bashaka kugerageza amoko y’ibiti biturutse ahandi cyane cyane muri Australie kugira ngo barebe ko byaberana n’ikirere cy’u Rwanda.
Arboretum iterwa hari hagamijwe gushaka igisubizo cy’ikibazo cy’ibicanwa n’imbaho cyagaragaraga muri icyo gihe. Iryo shyamba rero ryagombaga kwongera umusaruro ndetse hakanatuburirwa ingemwe zo gutera ahandi. Muri iki gihe, Arboretum irimo amoko y’ibiti 210, na ho ibiti biteyemo byose bisaga 320,000.
Impamvu Arboretum ari ahantu ndangamurage
Ahantu ndangamurage ni ahantu haba havugwa mu mateka y’igihugu kubera impamvu zitandukanye, ahavugwa mu migani n’ibitekerezo bya kera ndetse n’ahantu hafite ubwiza nyaburanga cyangwa undi mwihariko mu miterere karemano yaho.
Ishyamba rya Arboretum rero rifite byinshi bituma rishyirwa mu bigize umurage w’u Rwanda. Ni rimwe mu mashyamba atari kimeza yatewe mu gihe cy’ubukoroni, dore ko rimaze imyaka isaga kuri 90; ndetse amashyamba menshi yatewe mu Rwanda nyuma yaryo ni ryo yakomotseho kuko ariho hatuburirwaga ingemwe zayo. Ni ishyamba rifitiye abarituriye akamaro kanini ndetse n’Igihugu muri rusange kuko buri mwaka rimira umwuka wanduye ari wo Gazcarbonique ungana na toni 1.284,98.
Uretse kandi ubushakashatsi mu bijyanye n’amashyamba buhakorerwa, Arboretum ni ishyamba rinezeza abaritemberamo. Byongeye kandi, guhera mu 2018 ryashyizwe mu mushinga w’Umwamikazi w’u Bwongereza n’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza ugamije kubungabunga amashyamba hirya no hino ku isi witwa Queen’sCommonwealthCanopyProject. Kubera izi mpamvu zose rero, Arboretum ni kimwe mu bigize umurage w’u Rwanda ushingiye ku muco kuko ari iriterano kandi rikaba rifatiye runini Abanyarwanda, by’umwihariko abarituriye.
Kuri ubu hacungwa n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwita ku mashyamba aho kuhasura ari ubuntu ariko bisaba kubanza kwandika ibaruwa ibisaba mbere y’icyumweu. Mu nkuru zacu zitaha tuzagaruka ku Kibuye cya Shari n’Utwicarabami twa Nyaruteja.