Rukundo Eroge
Ikibuye cya Shari ni ibuye rinini rifite umuzenguruko nk’uwa metero 25, kuri 6 z’ubuhagarike. Riherereye mu mudugudu wa Nyamirama, Akagari ka Nyamirama, Umurenge wa Ngera, Akarere ka Nyaruguru, mu Ntara y’Amajyepfo.
Iruhande rw’Ikibuye cya Shari hari irindi buye rishushe nka cyo, ariko ryo rikaba rito, abahatuye bakavuga ko ari akana k’Ikibuye cya Shari.
Hejuru y’Ikibuye cya Shari hari irindi buye risa n’irigitwikiriye, ndetse no mu rubavu rwacyo hagaragara kwiyasa, abaturage bakavuga ko byose byatewe no gukubitwa n’inkuba.
Aho Ikibuye cya Shari kiri hitwa i Shari, iyo ikaba ari nayo nkomoko y’izina ryacyo. Iri buye rivugwaho byinshi ariko byose ugasanga ari imigani. Umugani uzwi cyane ni uhuza amateka ya ryo n’Umwami Ruganzu II Ndori wategetse u Rwanda mu kinyejana cya 16.
Ngo igihe Ruganzu yagendaga yagura u Rwanda, yageze i Shari we n’ingabo ze bamaze kwica umuhinza witwaga Mpandahande. Mu gihe bicaye babuguza, babona uruziramire.
Bashatse kuruhiga ngo barwice rurabacika rwinjira mu mwobo. Ruganzu afata ibuye apfundikiza wa mwobo uruziramire rwinjiriyemo, nyuma rirakura rihinduka ibuye rinini ubu ariryo ryitwa “Ikibuye cya Shari”. Ng’uko uko abasheshe akanguhe bavuga amateka y’iryo buye!
Ibi bigamutama ahaba ahantu ndangamurage mu mateka y’u Rwanda n’abanyarwanda muri rusange.
Hakiza Elbert KEVIN
July 4, 2024 at 07:47
Ahubwo ndumva bifitanye isano na KIBUYE :iKIBUYE CYA SHARI , nanjye nasuye KIBUYE INSHURO NYINSHI USANGA HARI AMABUYE MENSHI DUHERE KU RUTARE RWA NDABA