Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Sosiyete Sivile irakebura Guverinoma ku byemezo yafashe birebana n’umurimo

Ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri yo ku wa 11 Ugushyingo 2022, mu myanzuro yafashwe harimo ko amasaha y’akazi ashyizweho guhera saa tatu za mu gitondo akazi kagasozwa saa kumi n’imwe. Ingengabihe y’amashuri iteganya ko amasomo azajya atangira saa mbiri n’igice akageza saa kumi n’imwe. Amasaha y’akazi ava kuri 45 ashyirwa kuri 40 mu cyumweru.

Imwe mu miryango ya Sosiyete Sivile ivuga ko ibyatangajwe binyuranyije n’Itegeko No 66/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigenga umurimo mu Rwanda mu ngingo yaryo ya 43. Ivuga ko ibirebana n’amategeko bigombye kubanza kunyuzwa imbere y’Inteko Ishinga Amategeko ikabiha umugisha cyangwa ikabyanga.

Imiryango itegamiye kuri Guverinoma, Rwanda Labour Rights Organisation (RLRO) uharanira uburenganzira bw’umurimo mu Rwanda, na Center for Rule of Law Rwanda (CERULAR) uharanira kugira igihugu kigendera ku mategeko, ku wa 21/12/2022, basohoye itangazo rikebura Guverinoma ko yarenze ku biteganywa mu Itegeko Nshinga ndetse n’Itegeko ry’umurimo mu Rwanda.

Iryo tangazo rivuga ko Guverinoma yahinduye amasaha y’akazi mu cyumweru ava kuri 45 ashyirwa kuri 40 kandi nta tegeko rigenga umurimo rishyiraho ayo masaha. Ikindi kandi ibyakozwe binyuranye n’ibiteganywa mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo ku wa 24/06/2003 ryavuguruwe mu 2015, mu ngingo yaryo ya 3 iteganya ko «Itegeko ryose, icyemezo cyangwa igikorwa cyose binyuranyije n’iri Tegeko Nshinga nta gaciro bigira.»

Kuri iyi ngingo, John Mudakikwa, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa CERULAR agira ati «Guverinoma yafashe icyemezo kidafite Itegeko gishingiyeho. Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda ni iryo mu 2018, ni ukuvuga ko ibirebana n’umurimo byose bigomba gukorwa bishingiye kuri iryo tegeko. Ibirenzeho byaba nta gaciro bifite nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga. Ubundi hagombye kubanza kujyaho Itegeko rishya rigenga umurimo mu Rwanda, hakabona gusohoka amabwiriza agaragaza uko ibikubiyemo bizashyirwa mu bikorwa…»

Akomeza agira ati «Ikindi kibazo gihari ni ugutangira gukurikiza icyemezo cy’inama y’abaminisitiri hatabanza kugurura amategeko asanzweho. Guverinoma ifite uburenagnzira bwo kwemeza ivugurwa ry’amategeko asanzweho, ariko bigomba kwezwa n’Inteko Ishinga Amategeko, kimwe n’uko Inteko Ishinga Amategeko ishobora kwanga ibyemejwe na Guverinoma.»

Iryo tangazo rikomeza rivuga ko amabwiriza yatanzwe arimo urujijo hagati y’umukozi n’umukoresha cyane ahavugwa ko abakozi bazagira isaha imwe hagati ya saa mbiri (8 :00) na saa tatu (9 :00) za mu gitondo aho bashobora gukorera ahandi hatari mu biro.

Kuri iyi ngingo, Mirimo Germain, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa RLRO, agira ati «Icyemezo cy’Inama y’abaminisitiri kiravuguzanya n’Itangazo rya Minisiteri y’umurimo. Ikindi nta mabwiriza ateganya uko icyo cyemezo kizashyirwa mu bikorwa. Ikindi ni uko hashobora kuvuka amakimbirane hagati y’umukozi n’umukoresha kuko imikoreshereze y’iriya saha ntisobanutse…»

Iri tangazo rivuga nubwo bashima kiriya cyemezo, ariko hari amategeko akwiye kubanza kuvugururwa mbere y’uko ibyemezo by’inama y’abaminisitiri birebana n’umurimo bishyirwa mu bikorwa. Ikindi ni uko bifuza ko hakwiye gushyirwaho amabwiriza agenga imikoreshereze y’isaha imwe hagati ya saa mbiri (8 :00) na sa tatu (9 :00) za mu gitondo, mbere y ‘uko bishyirwa mu bikorwa.

Rwanyange Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities