Imiryango itandukanye yo muri sosiyete sivile ariko ikora ku buzima yahawe amahugurwa ku buryo yajya itangamo amakuru ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere ndetse no gukuramo inda mu buryo butekanye (Safe abortion).
Ni igikorwa cyabaye ku wa 20 Gicurasi 2024 i Kigali, cyateguwe n’umuryango Ihorere Munyarwanda (IMRO) aho wahurije hamwe abashinzwe itumanaho mu miryango itandukanye itari iya Leta ariko ikora ku buzima, bigishwa uburyo bwiza bwo guha abafatanyabikorwa bayo amakuru ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere ndetse na serivisi yo gukoramo inda mu buryo butekanye.
Denise Uwizeye umukozi wa IMRO avuga ko aya mahugurwa yari agamije kwigisha abayitabiriye uko bakwiye gutanga amakuru ku buzima bw’imyororokere akumvikana neza akabasha gufasha uwayahawe
Agira ati “Impamvu nyamukuru y’aya mahugurwa ni ukugira ngo niba ugiye gutanga amakuru ku buzima bw’imyororokere no gukurirwamo inda mu buryo bunoze, tanga amakuru ya nyayo kandi yizewe. Ese niba ugiye kuyatanga urayatanga ute? Kugira ngo uyakira atayafa nabi, nk’ibihuha, nka byacitse.”
Uwizeye aboneraho kumenyesha abakobwa n’abagore ko gukoramo inda byemewe iyo urebwa n’imwe mu mpamvu eshanu zivugwa n’itegeko.
Akomeza agira ati “Hatewe intambwe ikomeye, kuko mbere itegeko ryavugaga impamvu eshatu. Ubu itegeko rigaragaza impamvu eshanu, kandi nongere mare abantu impungenge, niba ugaragara muri za mpamvu eshanu leta igaragaza; ufite uburenganzira busesuye bwo kubona serivisi yo gukurirwamo inda mu buryo bwemewe n’amategeko.”
Iteka rya minisitiri n°002/moh/2019 ryo ku wa 08/04/2019 rigena ibigomba kubahirizwa kugira ngo muganga akuriremo umuntu inda rigaragaza Impamvu eshanu zikwiye gushingirwa ho iya mbere “kuba umuntu utwite ari umwana; kuba usaba gukurirwamo inda yarakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato; kuba usaba gukurirwamo inda yarayitwaye nyuma yo kubanishwa ku gahato n’undi nk’umugore n’umugabo; kuba usaba gukurirwamo inda yarayitewe n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri no kuba inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite.”
Ishimwe Gilbertumwe mu bari bitabiriye aya mahugurwa avuga ko nka sosiyete sivile hari igihe na bo baba hari amakuru badafite bityo aya mahgurwa yabongereye ubumenyi bw’ibyo bagomba kubwira umuturage.
Agira ati “Nka sosiyete sivile duhorana n’abaturage hari amakuru tuba tudafite, n’umuturage ugasanga ntayo azi. Ese politiki y’ibi imeze? Ese ibi byemewe cyangwa ntibyemewe n’amategeko? Ibi rero biduhaye ubumenyi bwa nyabwo bwo gutanga amakuru y’ubuzima bw’imyororokere ku bafatanyabikorwa bacu.”
Juliet Karitanyi inzobere mu Itumanaho avuga ko ari ngomba ko abashinzwe itumanaho mu miryango itandukanye bamenya uko batanga amakuru no gutumanaho n’ababakurikira cyangwa abafatanyabikorwa.
Agira ati “Ni ngombwa ko abashinzwe itumanaho muri iyi miryango bamenya imvugo bakoresha batanga amakuru y’ubuzima bw’imyororokere no gukurirwamo inda mu buryo bunoze, kuko bagera ku bantu benshi bashobora guhindura imyumvire, kuko usanga hari ingingo zitavugwaho rumwe mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere. Aba rero bagomba kumenya uko bavugisha abantu.”
Inzobere mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere zagiye zigaragaza ko kutabona amakuru ahagije ku buzima bw’imyororokere bikomeje kongera ibibazo bitandukanye harimo nk’abangavu bandura virusi itera SIDA cyangwa bagaterana inda zitateguwe.
Ikindi kigenda kigaragara ni uko hakiri imbogamizi mu myumvire y’uburyo bwo kuboneza urubyaro nko Kwifungisha ku bagabo, aho bamwe babifata nko gukona umuntu.
Raoul Nshungu