Ku wa Gatatu tariki ya 08 Ugushyingo 2023, Startimes Rwanda yatangije ku mugaragaro shene ya televiziyo ya Ganza TV izajya yerekana amafilime yo mu ndimi z’amahanga asobanuye mu rurimi rw’Ikinyarwanda, abenshi bamenyereye ku izina “Agasobanuye”. Iyi shene ya televiziyo izajya ikora amasaha 24/24.
Ije gukemura ikibazo cy’abakunzi ba filime zo hanze y’u Rwanda batabashaga kumva neza icyo zivuze ndetse ntihagire n’amasomo bakuramo kubera kutumva ururimi mu buryo bwuzuye.
Kuva tariki ya 01 Ugushyingo 2023, Ganza TV, amanywa n’ijoro (amasaha 24/24) iminsi yose kuri shene ya 103 ku bakoresha anteni y’udushami, na ho ku bakoresha igisahani bayirebera kuri shene ya 460; aho yerekana ibiganiro mpuzamahanga by’imyidagaduro n’amafilime arimo ayo muri Amerika y’amajyepfo, Filipine, Turikiya, Nigeria, Uganda, Kenya, Tanzania ndetse n’ahandi, zose zisobanuye mu Kinyarwanda
Insanganyamatsiko igira iti ”Ganza TV, Umunezero w’abawe” bisobanura ko intego zayo ari uko abakoresha Startimes batazongera kugira irungu.
Ubuyobozi bwa Startimes Rwanda buvuga ko iyi shene yashyizweho nyuma y’ubushakashatsi bakoze bugaragaza ko hari abakunda filime zo mu mahanga ariko ntizibagirire akamaro nyakuri, kuko hari byinshi bizikubiyemo batabasha kumva no kumenya kubera ko bataga bumvise ururimi zikozwemo mu buryo bwuzuye.
Kureba ibiganiro n’amafilime bigira umumaro nko guhembura ubwonko, kuruhura, kwigisha, kunezeza amarangamutima y’abazireba no kubibutsa ahashize habo, bigatera abantu kugira imyifatire mishya mu hazaza habo.
Umuyobozi Mukuru wungirije wa Startimes Rwanda, Chen Dachuan, mu kiganiro n’Itangazamakuru, yavuze ko Ganza TV ari ubundi buryo bazanye bwo kwereka abanyarwanda ibiganiro mu buryo bwihariye, kandi bikozwe nyuma yo gutangiza Magic Sport yerekana imikino y’umupira w’amaguru w’amakipe yo mu Rwanda, bafatanyije n’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (RBA).
Agira ati “Twebwe nka Startimes biratunezeza iyo twatanze serivisi nziza ku bakiriya. Twabanje gukusanya ibitekerezo mu bafatabuguzi bacu, bidutera kumenya ko ari ingenzi gutangira kubagezaho ibi biganiro mpuzamahanga. Ubu tuzanye Ganza TV, umuyoboro udasanzwe kandi ushimishije uzafasha abantu kwishima nta mbogamizi y’ururimi. Turabizeza kandi ko ababana na startimes batazahwema kwishimira ibyiza dukomeje kubagezaho.”
Nkurikiyimana Modeste ushinzwe imenyekanusha n’iyamamazabikorwa muri Startimes Rwanda, avuga ko Ganza TV yatangiriye kuri filime zisobanuye, ariko mu minsi mike hazajya hanacaho izo basemuye mu Kinyarwanda. Avuga ko mu rwego rwo gukemura ibibazo bikigaragara mu kubona serivisi nziza zirimo n’amashusho atagira amakemwa; hirya no hino mu gihugu hari abakozi bagera kuri 300 bafasha abakiriya ku bibazo byose bahura na byo, intego ikaba ari ukuba bafite nibura abakozi 1000 muri Kamena 2024.
Startimes imaze imyaka 35 itangiye gukora, ifite intego y’uko buri Munyafurika yegerezwa serivisi zimuhendukiye zimufasha gusangira n’abandi ubwiza bw’itumanaho rigezweho. Itanga serivisi ku bantu barenga miliyoni 45 mu bihugu bisaga 30, ku mashene asaga 700 icishaho ibiganiro muri Afurika no ku yindi migabane.
Munezero Jeanne d’Arc