Panorama
Intumwa ziturutse ku cyicaro gikuru cy’Umuryango w’Abibumbye hamwe n’Abayobozi b’Ubutumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo (United Mission in South Sudan -UNMISS) , ku wa kabiri tariki 17 Mata 2018, basuye imitwe itatu y’Abapolisi b’u Rwanda bari muri ubu butumwa bw’amahoro (RWAFPU1, RWAFPU2 na RWAFPU3) mu rwego rwo kugenzura no gusuzuma uko bakora imirimo bashinzwe .
Nk’uko tubikesha Polisi y’u Rwanda, abaturutse ku cyicaro gikuru cy’Umuryango w’Abibumbye ni Hakan Svedberg, Qader Alhabahbeh na Katherine; na ho Abayobozi ba UNMISS bari hamwe na bo harimo Elisabeth Silenje, Ayhan Altok na Mikhail Bychikhin.
Ubwo izi ntumwa zageraga aho Abapolisi b’u Rwanda bakorera zakiriwe zinahabwa ikaze n’Umuyobozi wabo, Assistant Commissioner of Police (ACP) Charles Butera, wababwiye mu ncamake uko bakora akazi bashinzwe, aho bakorera, uburyo bakorana n’inzego z’umutekano z’iki gihugu ndetse n’Abayobozi bacyo mu nzego zitandukanye, imbogamizi bahura na zo mu mirimo yabo ya buri munsi n’uburyo bazikemura.
ACP Butera yabwiye izo ntumwa ko Abapolisi abereye Umuyobozi bakora neza imirimo bashinzwe nk’uko amategeko n’amabwiriza by’Umuryango w’Abibumbye bibiteganya; kandi ko babishobozwa no gukora kinyamwuga, gukurikiza indangagaciro za Polisi y’u Rwanda; no kuba bazirikana buri gihe ko bahagarariye U Rwanda ku ruhando Mpuzamahanga. Kuri ibi hakiyongeraho gukorana neza n’inzego za Leta z’iki gihugu zirimo iz’umutekano , bakanabana neza n’abaturage baho.
Yagize ati “Imirimo dushinzwe tuzakomeza kuyikora neza; kandi tuzakomeza kunganira inzego z’umutekano z’iki gihugu mu kubungabunga umutekano w’abagituye, ndetse tubasangize ubumenyi n’ubunararibonye byacu.”
Abapolisi b’u Rwanda ni bo barinze umutekano w’izi ntumwa ubwo zerekezaga aho bakorera. Nyuma y’iri genzura n’isuzuma, izi ntumwa zashimye imikorere y’Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo. Babashimiye kandi uburyo bakorana neza n’inzego z’ubuyobozi bw’iki Gihugu ndetse n’uko babanye neza n’abagituye.
Mu byo Abapolisi b’u Rwanda bakora aho bari mu butumwa bw’amahoro byiyongera ku nshingano zabo z’ibanze zo kubungabunga umutekano; harimo kuba bahugura abagize ingezo z’umutekano mu bihugu boherejwemo, gukangurira ababituye kwirinda ihohotera ririmo irishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana bababwira ingaruka zaryo; bakaba kandi bafasha abana bo mu miryango itishoboye babaha ibikoresho by’ishuri n’ibindi byangombwa nkenerwa.
