Connect with us

Hi, what are you looking for?

Imikino

Table Tennis: Masengesho na Ikirezi bahize abandi mu irushanwa ryo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi

Mu rwego rwo kwibuka abakinnyi n’abakunzi ba siporo bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Ishyirahamwe ry’umukino wa Table Tennis mu Rwanda, umukino bakunze kwita Ping pong, ryateguye irushanwa ryitabiriwe n’abantu b’ingeri zose higanjemo urubyirko abahungu n’abakobwa. Masengesho Patrick niwe wegukanye igikombe mu bahungu, na ho Ikirezi Deborah ahiga abakobwa.

John Birungi, Perezida wa Rwanda Table Tennis Federation (RTTF) yavuze ko bashishikarije urubyiruko kwitabira iri rushanwa, mu rwego rwo kwibuka abari urubyiruko rw’abakinnyi n’abakunzi ba siporo batakiriho, kugira ngo babazizirikane ariko kandi bibe n’umwanya wo kwishimira ibyiza bya Siporo.

Mu kiganiro na Panorama, agira ati “ni ukwibuka abasiporutifu muri rusange ari yo mpamvu twashishikarije urubyiruko kwitabira iri rushanwa, ngo twifatanye mu kwibuka. Muri Jenoside yakorewe Abatutsi, twabuze abantu benshi barimo abari bakiri bato bagombaga gukura bagakina.”

Yakomeje avuga ko n’ubwo uyu mukino utari wamenyekana cyane mu Rwanda, bafite gahunda ndende zo kuwuteza imbere batangiriye mu mashuri.

Ati “Table tennis ni umukino mwiza nubwo udakinwa n’abantu benshi, kuko utari wamenyekana. Turateganya kurushaho kuwumenyekanisha duhereye mu bana bato bari mu mashuri, ubu hari amashuri yo mu turere nka Nyaruguru, Gicumbi, Muhanga na Ruhango twamaze kugezamo ameza bakinira ho; kandi mu rwego rwo kongera ubumenyi, vuba aha hari abantu icumi barimo abatoza n’abakinnyi bagiye kujya mu bushinwa mu mahugurwa kugira ngo bongere ubumenyi. ”

Umukino wa Table tennis cyangwa bakunze kwita Ping pong ni umukino ukinwa nka Tennis isanzwe, ariko iyi ikaba ikinirwa ku meza. Iri rushanwa rikaba ryari ribaye ku nshuro ya kabiri muri uyu mwaka wa 2018 ryitabiriwe n’abasaga 19 barimo abahungu n’abakobwa.

Raoul Nshungu

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities