Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amateka

Tariki ya 3 Gicurasi, Margaret Thatcher yatorewe kuba minisitiri w’intebe w’u Bwongereza

Uyu munsi ni ku wa Kabiri tariki 03 Gicurasi 2022 ni umunsi w’123 hakaba hasigaye iminsi 242 ngo umwaka wa 2022 urangire. Bwimwe mu bintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka.

Mu 1979 Margaret Thatcher wamenyekanye nk’umugore w’icyuma yatorewe atsinze mu matora rusange yo mu Bwongereza kuba minisitiri w’intebe wa mbere w’umugore wayoboye Ubwongereza kugeza 1990 akazi yatangiye ku munsi wakurikiye uwo amatora. 

Mu 1986 Abantu 21 barapfuye abandi 41 nabo barakomereka kubera bombe yatewe ku ndege ya Air Lanka Flight 512 ku kibuga cy’indege cya Colombo muri Sri Lanka.

Mu 2001 Leta zunze ubumwe z’America yatakaje bwambere intebe yari ifite muri komisiyo y’uburenganzira bwa muntu mu muryango wabibumbye yari ifite kuva mu 1947 iyi komisiyo yashingwa.

Bamwe mu bantu bamenyekanye bavutse uyu munsi

Mu 1982 Stephanie Paskerkamp wari umukinnyi w’amafirime w’umunyamerikakazi yaravutse.

Mu 1995 Ivan Bukavishin umukinnyi wa Chess w’Umurusiya yabonye izuba.

Mu 1996 Alex Iwobi umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Nigeriya yaravutse.

Mu 1996 Domantas Sobanis umukinnyi wa basketi w’Umunyarituwaniya yabonye izuba.

Mu 1997 Duayne Haskins umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyamerica yaravutse.

Bamwe mu bantu bamenyekanye bitabye Imana kuri uyu munsi

Mu 2014 Grary Becker umuhanga mubyo ubukungu w’Umunyamerica wanahawe cyitiwe Noel wari warabonye izuba mu 1930 yaratabarutse.

Mu 2014 Jim Oberstar umunyamerica wari umwarimu akaba n’umunyapolitiki wari waravutse mu 1934 yitabye Imana.

Mu 2015 Remez Chkheidze Unyageorgia wari umuyobozi akaba n’umwanditsi w’amafirime wari warabonye izuba mu 1926 yaratabarutse.

Mu 2015 Warren Smith umukinnyi wari umukinnyi akaba n’umutoza wa Gorfe wari yabonye izuba mu 1915 yitabye Imana kuri uyu munsi.

Mu 2016 Ian Deans wari umyapolitiki w’Umunyecanada wari warabonye izuba mu 1937 yaratabarutse kuri uyu munsi.

Mu 2017 Daliah Lavi umunya Isaralikazi wari umukinnyi wa filime, umuririmbyi akanamurika imideri wari waravutse mu 1942 yitabye Imana kuri uyu munsi.

Imwe mu minsi mikuru yizihizwa uyu munsi

Uyu munsi ni umunsi w’itegeko nshinga mu gihugu cya Poland.

Uyu ni umunsi mpuzamahanga wahari izuba ku isi hose.

Uyu ni umunsi kandi mpuzamahanga wahariwe kunzirikana ubwisanzure bw’itangazamakuru ku isi.

Uyu munsi Kiliziya Gatolika irazirikana abatagatifu: Anfray, Ansfrid, Emrin-Philippe, Philippa, Jean Philippe, Philips na Jacques. Abizihiza bazina babo batagatifu n’abizihiza indi minsi mikuru mu buzima bwabo nk’isabukuru zabo z’amavuko tubifurije amahoro.

Rukundo Eroge

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities