Connect with us

Hi, what are you looking for?

Imikino

Tennis: Uwamutsali w’imyaka 77 yigaragaje mu bahize abandi mu irushanwa ry’ubutwari 2020

Ku myaka 77 y'amavuko, Uwamutsali Marie yegukanye igikombe cy'Ubutwari mu mukino wa Tennis (Ifoto/Raoul Nshungu)

Mu irushanwa ry’Ubutwari 2020 ryahuje ibyiciro by’abagore n’iby’abagabo mu mukino wa Tennis, Uwamutsali w’imyaka 77 umaze imyaka 40 muri uyu mukino yigaragaje mu bagore babiri begukanye iri rushanwa na ho Niyigena Étienne aryegukana mu bagabo.

Kuva tariki ya 21 kugeza ku wa 29 Gashyantare 2020 abakinnyi 136 barimo abagore n’abagore ndetse n’ikiciro cy’abatarabigize umwuga bahataniraga ibihembo muri iri rushanwa ryari rimaze imyaka 3 ritaba kubera kubura umuterankunga.

Uyu mwaka ikigo k’imari n’imigabane (Rwanda Stock Exchange) cyemeye gufatanya n’ishirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda kugirango iri rushanwa ribashe kuba.

Ubwo iri rushanwa ryatangizwaga abo muri Rwanda stock exchange batangaje ko impamvu nyamukuru yatumye baza muri uyu mukino ari uko abenshi bawukunda n’abawukina ari abakiriya b’iki kigo.

Mu bagore, Umulisa Joselyne n’Uwamutsali nibo bahize abandi. Uwamutsali Marie w’imyaka 77, umaze imyaka 40 akina Tennis, yavuze ko nubwo ashaje icyamufashije guhiga abandi basheshe akanguhe ari ukubera imyitozo no gukunda umukino.

Mu bagabo Niyigena Etienne yegukanye iri rushnawa nyuma yo kwihererana uwitwa  Gatete Hamisi akamutsinda  6-2 na 6-2,ni nako byagenze mu bagore, Umulisa Joselyne atsinda Tuyisenge Olive 7-6 na 6-2.

Niyigena Etienne watwaye iri rushanwa mu bagabo Abajijwe icyatumye yitwara neza yavuze ko ibanga ari ukwirinda gukora amakosa.

Yagize ati “mbere na mbere ndishimye ko ntwaye iri rushanwa ni ibintu byiza,ibanga ni uko niritnze gukora amakosa ndetse by’akarusho uwo twari duhanganye narimuzi neza.”

Umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Tennis mu Rwanda, Karenzi Théoneste, yashimiye abaryitabiriye mu byiciro byose, avuga ko bagiye gushyiramo imbaraga mu mitegurire yaryo rikajya riba buri mwaka.

Nyuma y’iri rushanwa biteganyijwe ko hazaba andi atatu akomeye arimo irushanwa ryo kwibuka rizajya riba mu kwezi kwa gatanu,mu kwezi kwa karindwi hakaba irushanwa ryo kwibohora ndetse na Rwanda Open rizajya riba mu kwezi kwa cyenda.

Nshungu Raoul

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities