Umunya-Nigeria, Inetimi Timaya Odon wamenyekanye mu muziki nka Timaya, agiye kuririmbira mu Rwanda mu gitaramo cyateguwe na RG Consults.
Kompanyi ya RG Consults isanzwe itegura ibitaramo, bizwi nka ‘Kigali Jazz Junction’ bikaba byari bimaze imyaka 2 bitaba, kubera COVID-19; aho bigiye kugarukira, umuhanzi Timaya wigeze gukorana indirimbo na Urban boyz, akaba ari we ugiye kubifungura.
Mu matora yabereye ku rubuga rwa Kigali Jazz Junction, Timaya yatsinze abarimo mwene wabo Buju, ndetse n’Umuyatanzaniya Mbosso. Gusa abakunzi b’ibi bitaramo, bahisemo ko Timaya ari we wabataramira.
Ibi bitaramo byari bisanzwe ari ngarukakwezi, biheruka kuba muri Gashyantare umwaka wa 2020. Joeboy wo muri Nigeria, n’abanyarwanda Niyo Bosco na Davis D, ni bo bari bataramiye abari aho.
Timaya ukora injyana nka Dancehall, Ragga, Hip-hop na Afrobeats, usibye indirimbo ‘Show me love’ yakoranye na urban boys, uyu mugabo w’imyaka 41, azwi no mu ndirimbo nka ‘Bum Bum’, ‘Sanko’, ‘Dance’ yahuriyemo na Rudeboy, ‘I Like the Way’, ‘Balance’, ‘Bang Bang’, ‘Woyo’, ‘Don Dada’, ‘Money’ ye na Flavour, n’izindi…
Iki gitaramo Timaya aje kuzasusurutsamo Abanyarwanda, nta byinshi biragitangazwaho nk’ibijyanye n’ibiciro, itariki n’abandi bahanzi bazifatanya na we ku munsi kizaba kiba.
Nshungu Raoul