Connect with us

Hi, what are you looking for?

Imyidagaduro

Timaya yabwiye Abahanzi b’Abanyarwanda icyatuma bagera kure

Umuhanzi w’icyamamare akaba n’umuherwe muri Nigeria Timaya, yabwiye Abahanzi b’Abanyarwanda ko gukora cyane ugakoresha ururimi mpuzamahanga no kutita ku mafaranga bwa mbere bituma umuntu agera kure.

Uyu muhanzi umaze kwibikaho abakunzi benshi muri Afurika yabitangaje kuri uyu wa kane tariki ya 24 Werurwe 2022, ubwo yaganiraga n’Itangazamakuru ku gitaramo ajemo mu Rwanda kizaba ejo ku wa gatanu  tariki ya 25 Werurwe uyu mwaka.

Inetimi Odon Timaya yavuze ko mu byagiye bimufasha cyane kugirango abe umuhanzi ukomeye ndetse w’umuherwe ari ugusunika cyane kugeza icyo ashaka kigezweho.

Yagize ati”Gukomeza nsunika cyane ‘mpaka’ mbonye icyo nshaka kigezweho ni byo byamfashije ni nayo mpamvu ndi umukire.”

Uyu mugabo wigeze gukorana indirimbo na Urban boys yo mu Rwanda abajijwe niba mu rugendo afite hano mu Rwanda hari umuhanzi nyarwanda  bateganya gukorana.

Umuhanzi Bwiza

Yagize ati”Ntakubeshye natwe burya biterwa n’abafana bawe nibo bakomeza bakubwira ngo turashaka uriya ubwo umuhanzi wese wabinsaba agakomeza gusunika ashaka uko byagerwaho twakorana.”

Abwira Abahanzi bo mu Rwanda yongeye ho ati”Natangiye nkoresha ururimi rwo  muri Nigeria rwitwa Pidgin ariko mu gihe natangiye kuririmba nkoresha Icyongereza ibintu byarahindutse. Nabwira abantu kujya bakoresha icyongereza.”

Yanakomoje ku cyaba gitera umuziki wo muri Nigeria kuba muri iyi minsi warigaruriye Afurika, avuga ko guhora bahanganye kandi bagashyira imbaraga nyinshi mu gutunganya no kwamamaza ibikorwa byabo biri mu bibafasha.

Ati “Ni ukuntu ibihangano byacu bimenyekanishwa, dushyiramo imbaraga cyane. Niba ushaka ko indirimbo yawe imenyekana urishyura. Abantu batanga amafaranga yabo ngo bamenyekanishe ibihangano byabo. Ikindi dufite impano zitangaje.”

Timaya wageze hano mu Rwanda mu ijoro ryakeye yijeje Abanyarwanda ko kabone n’ubwo imvura yagwa atazababihiriza ahubwo ko bizaba ari igitaramo cy’umuriro.

Umuhanzi Okkama

Abahanzi b’Abanyarwanda barimo umukobwa urimo kuzamuka neza BWIZA ndetse na Okkama muri iyi minsi uzwi mu ndirimbo nka “Puculi” batangaje ko ari iby’agaciro nk’abahanzi bakizamuka guhurira n’uyu muhanzi ku rubyiniro kandi ko bazitwara neza.

NSHUNGU RAOUL

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.