Umunyapolitiki Tito Rutaremara yagaragaye yiziwe bidasanzwe anacinya akadiho, ndetse anamuha indamukanyo y’abato mu ndirimbo yamwitiriwe yahimbwe n’umuhanzikazi Clarisse Karasira.
Ni indirimbo y’iminota igera kuri itandatu yumvikanamo amagambo ashima umutima mwiza w’uyu mukambwe w’imyaka 76.
Muri iyi indirimbo mu gitero cya mbere uyu mukobwa atangira agira ati “Iyaguhanze ntibyayigwiririye, iyaguteye ni nayo ikuhirira, yakugenje uko yabishatse ; nguko uko natwe twakumenye. Yakunyujije mu nzira nzitane, yaguhaye umutima rutare, yakuzigamye nk’icyanzu cy’abato.”
Mu nyikirizo yayo agira ati”Rutaremara wampaye byose ayibambe ukwiye ibyiza Rutaremara wampaye umutima ayiwe nsanze uri ingabirano.”
Uyu muhanzikazi akomeza amutaka mu magambo yuje inganzo bigaragara ko uyu musaza agera aho akanyurwa n’iyi nganzo, maze nawe akamwenyura akageraa ho amwishimira akamusoma ku itama.
Muri aya mashusho kandi dore ko ari na we mukinnyi w’imena, Rutaremara aza kwizihirwa maze agahaguruka agacinya akadiho hamwe n’abasore n’inkumi baba bamugaragiye.
Clarisse Karasira ukunda kwiyita “umukobwa w’Imana n’igihugu” yatangaje koTito Rutaremara ari umubyeyi yigiyeho byinshi, birimo urukundo ruhambaye ruca bugufi, rukanitanga.
Rutaremara na we yigeze guhurira n’uyu muhanzikazi mu kiganiro ahamya ko akunda ibihangano by’uyu mwari.
Iyi ndirimbo “Rutaremara” Clarisse asoza ashima abantu bagiye batandukanye barimo abahanzi nka Kayirebwa, Kamaliza, Sipiriyani Rugamba, Niyomugabo filemoni n’abandi akongeramo n’abanyapolitiki biganjemo abagore nka Mushikiwabo Louise, ubu Uyobora umuryango Mpuzamahanga w’abavuga ururimi rw’igifaransa (OIF).
Rutaremara w’imyaka 76 y’amavuko, ubu uyobora Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye. Ni umunyapolitiki umaze igihe dore ko ari n’umwe mu bashinze Umuryango FPR-Inkotanyi, akaba n’umwe mu bakada (Cadres) bakiriho. Yagiye akora imirimo myinshi nko kuba yarayoboye Komisiyo yateguye Itegeko Nshinga ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, yabaye Umuvunyi Mukuru, ndetse aba n’Umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.
Raoul Nshungu
Kaliisa Umar
November 1, 2021 at 08:42
This is amazing